Ukwa Buki i Rubavu: FPR INKOTANYI yamuritse Arena idasazwe y'ibirori n'inama.
Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2024, mu karere ka Rubavu hamuritswe ku mugaragaro inyubako y’umuryango wa RPF INKOTANYI yuzuye itwaye akayabo ka miliyari zisaga 6 z’amanyarwanda.
Ibi ni ibyishimo bifatwa nk'ukwa Buki ku bagana Rubavu, Intara y’Uburengerazuba n'u RWANDA muri Rusange kuko izajya yakira ibirori bihuza abantu benshi nk'ibitaramo bikomeye, ubukwe, imurikagurisha, inama mpuzamahanga n'ibindi.
Iyi nzu yawe izina rya ‘’Kivu Intare Arena’’ ifite ubushobozi bwo kwakira ibirori bikomeye biri ku rwego mpuzamahanga, inama, ibikorwa by’imyidagaduro n'ibindi birori bisanzwe byabaye Umuco muri uyu mujyi udasibamo abataramyi.
Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu igihumbi bose bicaye neza, ikaba ifite icyumba cyabugenewe cyo kwakira inama mpuzamahanga, ibiro bigari kandi bigezweho, resitora n'ibikoni byubakanye ikorana buhanga rihambaye.
Ubuyobozi bw'imiryango bufungura ku mugaragaro iyi Kivu Intare Arena bwatangaje ko izacungwa n'ikigo kizobereye mu gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi aricyo Intare Imvestment Company.
Iki kigo cyateguye ibirori n'Inama mpuzamahanga birimo CHOGM n'ibindi.
Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba, Hon Dushimimana Lambert yavuze ko iki gikorwaremezo ari kimwe mu bizafasha gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu NST2, kikongera ubukungu n'umunezero muri aka gace.
Iyi nyubako ni agatangaza nk’uko Mulindwa Prosper Chairman wa FPR INKOTANYI muri Rubavu yabyemeje avuga ko yubakishijwe ikoranabuhanga rigezweho, harimo kuba ifite ibikoresho bigezweho bifata amajwi n’amashusho, amatara agezweho yaka mu mabara menshi atandukanye, kamera zigezwho zicunga umutekano n’ibindi.
CASFX Hotel izobereye mu kwakira abantu amafunguro yayo yanyuze benshi.
Uwase Patiance umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Hoteli ya Kiliziya Gatulika ya Diyosezi ya Nyundo ari nayo yahawe ku ikubitiro akazi ko kwakira batanga amafunguro ku bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Kivu Intare Arena yavuze ko bishimiye iki gikorwaremezo cyane kuko kigiye kubaha akazi.
Ati "Turashimira FPR INKOTANYI nka CASFX Hotel kuba baduhaye kugaburira abitabiriye uyu muhango byatumye tubereka ibyo dushoboye, twagaragaje ubuhanga bwacu kandi byishimiwe na benshi."
Uyu muyobozi avuga ko kuba mu karere babonye iyi nyubako bigiye gutuma bagira akazi kenshi harimo kwakira abantu, kubagaburira, kubacumbukira n'ibindi bitandukanye.
Agira ati "Hagiye kujya haba inama nyinshi zije kubera muri Kivu Intare Arena abazaza bazakenera amacumbi kandi iwacu twiteguye kubakira ku biciro byiza binogeye buri wese.’’
Yungamo ati ‘’Mu minsi ishize twagiraga inama nyinshi ukabura aho kubakirira ariko iyi nyubako igiye kongera byinshi cyane mu iterambera ryacu."
Kivu Intare Arena yubantse ku nyengero z’ikiyaga cya Kivu, ikaba yar’imaze imyaka ibiri yubakwa, amafaranga akabakaba miliyari esheshatu zayihundagajweho kugira ngo yuzure.
Ntabwo ubwubatsi bwayo burangiye, biteganyijwe ko hari ikindi gice cya 2 kizubakwa kizaba kigizwe ahanini no kongera ibyumba by'inama ndetse naho guparika imodoka.
Yanditswe na Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show