English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RIB yataye muri yombi abayobozi b’akarere ka Rutsiro bakekwaho kunyunyuza imitsi y’abaturage.

Abantu bane barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko, n’inyandiko mpimbano, mu bikorwa byatumye barya miliyoni 4 Frw.

Aba bantu bane batawe muri yombi mu bihe bitandukanye mu cyumweru twaraye dusoje hagati ya tariki Indwi n’iya 09 Mutarama 2025, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Manihira, Alexis Basabose; umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi n’Umurimo muri uyu Murenge, Hategekimana Victor.

Harimo kandi uwari Ushinzwe Icungamutungo muri SACCO-Manihira, Dusengemariya Emertha; ndetse na Dusabumuremyi Jean d’Amour. Bose bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibyaha bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye, kuva mu 2022 bagikorera mu Karere ka Rustiro, Umurenge wa Manihira, Akagari ka Haniro mu Mudugudu wa Gitwe, aho bakoreshaga inyandiko mpimbano bagakora itsinda rya baringa baryita Twiyubake, bakaryandikaho abaturarage kugira ngo babone uko bajya kwaka inguzanyo muri gahunda ya VUP.

Abo bombi batse inguzanyo ya Miliyoni 4Frw mu bihe bitandukanye, babeshya ko bafite imishinga bagiye gukora.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gihango n’iya Rusebeya, mu gihe dosiye yabo yakozwe ikaba izohererezwa Ubushinjacyaha tariki ya 13 Mutarama 2025.

Icyo amategeko ateganya.

Icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite, giteganywa n’ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Riteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni 5 ariko atarenze Miliyoni 10.

Ku birebana n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganyanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko No 68/2018, ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ugihamijwe n’Urukiko uhanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni 3 ariko atarenga Miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. 

RIB yibukije abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi, byo gukoresha ububasha umuntu uhabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano yitwaje akazi akora, inibutsa abantu ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.



Izindi nkuru wasoma

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Umuhanzikazi Vestine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we ukomoka muri Burkina Faso.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

Sobanukirwa n’amateka ya Padiri Chanoine wabaye umuyobozi wahinduye byinshi muri Rayon Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-13 09:11:47 CAT
Yasuwe: 162


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RIB-yataye-muri-yombi-abayobozi-bakarere-ka-Rutsiro-bakekwaho-kunyunyuza-imitsi-yabaturage.php