English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RIB yatangiye iperereza ku munyarwenya Nyaxo

Umunyarwenya Nyaxo, yasabye imbabazi Abanyarwanda nyuma yo gukora ikiganiro cya Live kuri TikTok ariko kitajyanye n'icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025, aho Nyaxo na bagenzi be baganiraga n'abakunzi babo ibiganiro bitajyanye no kwibuka.

Mu butumwa Nyaxo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko asabye imbabazi abantu bose by'umwihariko abakomerekejwe n'ikiganiro yakoze.

Yashishikarije urubyiruko n'ibyamamare gukoresha imbuga nkorambaga neza, kugira ngo harwanywe abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Ndasaba imbabazi Abanyarwanda mwese muri rusange cyane cyane abo byakomerekeje.Ndashishikariza urubyiruko n'ibyamamare n'abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga kuzikoresha neza kugira ngo duhashye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi."

Nyaxo yasoje ubutumwa bwe ashima ubuyobozi budahwema kugira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga uburyo bwiza bwo kuzikoresha.

Hagati aho, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha,RIB, Dr.Murangira B.Thierry yabwiye Igihe ko bagiye gusesengura ibyakozwe na Nyaxo hakarebwa icyakorwa.



Izindi nkuru wasoma

RIB yatangiye iperereza ku munyarwenya Nyaxo

Volleyball: Police WVC yatangiye nabi mu mikino nyafurika

Umunyarwenya Chipukeezy yinjijwe mu Biro bya Perezida wa Kenya

Umunyarwenya Kevin Hart ntakozwa ibyo kwambara ikoboyi, Menya impamvu

Iperereza ku mpanuka y’imodoka mu Bubiligi: Impamvu n’ingaruka ku buzima bw’Abarundi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-12 09:37:24 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RIB-yatangiye-iperereza-ku-munyarwenya-Nyaxo.php