RDC: Buri kwezi Umuzalendo umwe ahembwa asaga 7000 Frw.
Ku wa 19 Ugushyingo 2024, abadepite bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bagaragaje ibibazo by’imishahara y’abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo, bifatanya n’ingabo za Leta mu guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Abarwanyi ba Wazalendo bivugwa ko bahabwa amadolari atanu gusa ku kwezi, amafaranga bakomeje gusanga ari make cyane kandi atihanganirwa.
Ibi byagarutsweho n’abadepite ubwo basuraga Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bashakaga kureba uko umutekano wifashe n’iterambere ry’iyi ntara ihura n’ibibazo by’umutekano muke.
Depite Patrick Munyomo yavuze ko Leta ya RDC igenwa buri kwezi amafaranga agera ku bihumbi 300 by’amadolari yo guhemba abarwanyi ba Wazalendo, barenga 60.000. Nyamara, aya mafaranga amaze amezi ane atabageraho.
Mugenzi we, Depite Justin Ndayishimiye, yagaragaje akababaro k’uburyo imishahara y’aba barwanyi idahesha agaciro ibikorwa bakora.
Ati: “Aya mafaranga ni make. Ibaze amadolari atanu ku kwezi ku Muzalendo n’umuryango we! Rwose nta kintu kirimo.”
Depite Munyomo yongeyeho ko mu minsi ya vuba bagiye kuganira na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mudiamvita, kugira ngo hashakwe uburyo bwo kongera amafaranga agenerwa Wazalendo, abashe guhesha agaciro akazi kabo mu kurinda igihugu.
Ibi bibazo by’imishahara y’abarwanyi ba Wazalendo bije mu gihe intara ya Kivu y’Amajyaruguru ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano muke uterwa n’umutwe wa M23, ndetse no kubura ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere.
Biracyasabwa kureba uko inzego z’ubuyobozi zakemura ibi bibazo kugira ngo abarwanyi babashe kubona agaciro no gukora akazi kabo mu bwitange.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show