English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gisagara: Dutere ibiti by’imbuto kandi utabitera azaba yihemukiye – Meya Rutaburingoga Jerome.

Ubuyobozi bwa karere ka Gisagara bwagaragarije abaturage ko bakwiriye gutera ibiti mu rwego rwo kwiteganyiriza ahazaza, ndetse no kwirinda imirire mibi.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2024, ubwo yari mu muganda  yifatanyijemo n’abaturage bo mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora mu kagari ka Dahwe.

Ni umuganda yifatanyijemo n’abaturage, abayobozi bo mu karere ka Gisagara ndetse n’abafatanyabikorwa, aho bateye ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti by’imbuto bigera 3000, dore ko mu ngengo y’imari akarere ka Gisagara kazatera ibi bigera kuri  miliyoni imwe (1000,000).

Abaturage bo mu murenge wa Ndora  babwiye Kglnews.com ari  naho dukesha iy’inkuru ko  bishimiye ibiti bahawe ndetse  ko gutera ibiti ari ukwiteganyiriza no kurinda ibidukikije.

Uwitwa Foromina ati ‘’Twahuraga n’umuyaga mwinshi kubera nta biti byari bihari, twiteguye kuzabibungabunga.’’

Undi ati ‘’Ibiti baduhaye by’imbuto ziribwa zirimo avoka, amacunga, ibinyomoro bigiye kudufasha kurwanya imirire mibi, iki kibazo rwose kigiye gucika.’’

Osée Dusengimana  umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya AEE Rwanda mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, yavuze ko bahisemo guha ibiti Gisagara ngo kuko igaragara ko idafite ibiti ndetse ko hagaragara n’imirire mibi.

Ati ‘’Iyo tujya guhitamo uturere n’ibikorwa tuzakora mu karere, bijyana n’ibibazo bigaragara mu gihugu muri rusange, ariko hakagaragara na statistics zigaragaza uko uturere duhagaze. iyo urebye Gisagara rero iri muri tumwe mu turere dufite ibibazo bijyanye n’isuri ndetse n’umuyaga aho ibiti bigaragara ko ari bike, ndetse na none hagaragara n’imirire mibi aho ubona hakiri abana benshi bagaragaza kugwingira.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome,  yasabye abaturage kubibyaza umusaruro ndetse no kubibungabunga mu rwego rwo guteganyiriza ahazaza.

Yagize ati  ”Icyo nsaba abaturage turasaba ko imbaraga mufite zose muzibyaze umusaruro , ibi biti mwahawe ndashaka kubona ziriya nzu zizengurutswe n’ibiti by’umwihariko dutere ibiti by’imbuto kandi utabitera azaba yihemukiye.’’

Leta y’u Rwanda ifite Intego y’uko muri uyu mwaka hagiye guterwa ibiti miliyoni 65 hagamijwe gukomeza kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.



Izindi nkuru wasoma

Burera: Kuki abaturage bagikoresha amazi mabi y’ikiyaga kandi baregerejwe amazi meza?

Burundi: Abaturage ntibariye Noheli kandi n'ubunani ntibizeye ko bazaburya bitewe n’inzara.

Kandida Perezida Thomson na Fica Magic bagiye gusohorera hamwe Album ya III.

NESA yatangaje uko ingendo z’abanyeshuri ziteganyijwe ubwo bazaba batangiye gusubira mu rugo.

Bugesera: Meya yagaragaje ibikwiye kwibandwaho mu mpera z’umwaka 2024.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-09 16:10:18 CAT
Yasuwe: 85


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gisagara-Dutere-ibiti-byimbuto-kandi-utabitera-azaba-yihemukiye--Meya-Rutaburingoga-Jerome.php