English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Polisi y’u Rwanda igiye gutangira gukoresha ‘drones’ mu kugenzura umutekano wo mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2025 izatangira gukoresha ikoranabuhanga ry’utudege tutagira abapilote ‘drones’ mu gucunga umutekano wo mu muhanda no kugenzura ibyaha n’amakosa yo mu muhanda.

Uko ibinyabiziga byiyongera mu mihanda, bijyana n’iterambere bikanajyana kandi no kwakira ikoranabuhanga rishya muri polisi cyane ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Kuri ubu hari hamenyerewe camera zifashishwa mu kugenzura umuvuduko benshi bise ‘sofiya’.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye RBA ko drone zizongerwa mu buryo bwari busanzwe bwo kugenzura umutekano wo mu muhanda.

Ati “Umwaka wa 2025 turashaka gukoresha ikoranabuhanga cyane kurusha ikindi kugira ngo abantu bumva ko duhana, turengera cyangwa ngo duhisha camera…ushaka gutesha agaciro ikosa yakoze ashaka kumvikanisha ko tuba tutababonye,”

Abatwara ibinyabiziga bo bavuze ko ubu buryo buzakoresha umucyo mu guhana amakosa akorerwa mu mihanda.

Mu gihe u Rwanda rwaba rutangije gukoresha izi drone mu gucunga umutekano wo mu muhanda, rwaba rubaye igihugu cya gatatu muri Afurika nyuma ya Ghana na Afurika y’Epfo bo basanzwe bazikoresha.



Izindi nkuru wasoma

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyahanuye indege ya Ukraine, cyinivugana ingabo 410.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Menya amateka y'umutoza wa Rayon Sports Robertinho wagarutse mu Rwanda.

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-04 08:01:59 CAT
Yasuwe: 32


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Polisi-yu-Rwanda-igiye-gutangira-gukoresha-drones-mu-kugenzura-umutekano-wo-mu-muhanda.php