Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.
Abanyeshuri biga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), bakomeje gusaba guhabwa mudasobwa bagenerwa ku ideni kugira bibafashe kwiga, kuko muri ibi bihe by’ikoranabuhanga, kwiga batazifite bibagora, bikanavuna abarimu babigisha.
Aba banyeshuri bavuga ko bageze muri kaminuza basanga ikoranabuhanga rikoreshwa muri byose haba mu gusoma ibyigwa bahawe (notes), mu gutegura imikoro, kuyitanga n’ibindi. Kubikora udafite mudasobwa bidindiza umuvuduko wo kwiga.
Umwe mu baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru ati ‘’Tumaze igihembwe cyose tuzitegereje, twaje tuzi ko tuzahita tuzihabwa tukoroherwa no kwiga, ariko si uko byagenze.”
Mugenzi we wiga mu mwaka wa Mbere, yavuze ko kuri ubu kugira ngo bakoresheje imashini bisaba gutira bakuru baba biga mu mwaka wa Kabiri n’uwa Gatatu kandi ko atari ko bose bagirirwa icyizere.
Ibi binavugwa na bamwe mu barimu bigisha muri kaminuza, bavuga ko biba bitoroshye guha umunyeshuri amasomo bikazamusaba kujya gufotoza kandi byari kumworohera kuyatunga muri mudasobwa ye bidasabye kuba mu mpapuro.
Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga Didas, ahumuriza aba banyeshuri ko mudasobwa bifuza bazazibona muri iki gihembwe cya kabiri, kuko ufite isoko ryo kuzitanga imyiteguro ayigeze kure.
Muri uyu mwaka w’amashuri 2024/2025, abanyashuri bagiye kwiga mu mwaka wa Mbere basaga ibihumbi brindwi, bivuze ko n’abazazisaba bazaba basingira uwo mubare.
Gahunda y’uburezi ya Leta y’u Rwanda igamije kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri, aho umunyeshuri yiga bidasabye ko igihe cyose umwarimu aba ari imbere ye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show