English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma y’iminsi mike Bwiza na The Ben basohoye indirimbo yitwa ‘Best Friend’ yasibwe kuri You Tube.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2024 ni bwo abashakaga indirimo y’umuhanzi Bwiza na The Ben banyuze kuri You Tube bayibuze bikabatera kwibaza byinshi baburiye igisubizo.

Best Friend yatangiye gukundwa kuva umunsi ijya hanze aho mu minsi itandatu gusa yari yujuje abayireba barenga miliyoni kuri You Tube.

Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru muri aba bombi bari bataragira icyo bavuga kuri iri sibwa ry’iyi ndirimbo gusa amakuru ari gukomeza gucaracara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ariko utahamya ko ariyo avuga ko aba bombi bashobora kuba barashishuye ibihangano by’abandi bigatuma iyi ndirimbo ikurwa kuri You Tube.

Uyu muhanzi kazi asazwe afashwa n’inzu ifasha abahanzi ya KIKAC, yayigezemo muri Nyakanga 2021 atsinze irushanwa rya The Next Diva Indi Mbuto competition season I 202.

Uyu Bwiza Emmerence asazwe ari umuhanzi ukomeye doreko yagaragaye mu ndirimbo nyinshi zirimo Ready, Monitor, Soja n’izindi nyinshi zitandukanye, bitewe n’imyambarire ijwi ryiza bituma uyu muhanzi agira igikundiro kubamukurikirana.



Izindi nkuru wasoma

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Ukuri ku mashusho yasakaye agaragaza umukobwa ari kuribwa n’ifi

Rusororo: Abagabo babiri bafatiwe kuri moto batwaye ibilo 31 by’urumogi

ITANGAZO RYA BWIZA Justine RISABA GUHINDURA AMAZINA

Ghana:Hatangajwe icyunamo cy'iminsi nyuma y'impanuka yahitanye abayobozi bakuru



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-28 22:17:44 CAT
Yasuwe: 440


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yiminsi-mike-Bwiza-na-The-Ben-basohoye-indirimbo-yitwa-Best-Friend-yasibwe-kuri-You-Tube.php