Phiona Nyamutoro: Uko yahindutse umushinga wa Eddy Kenzo mu Rukundo Rudasanzwe
Phiona Nyamutoro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, yatangaje uburyo yatunguwe no guhura na Eddy Kenzo, bikarangira abaye umugore we aho kuba umufatanyabikorwa nk'uko yari yabitekereje.
Mu kiganiro yagiranye na Next Radio, Nyamutoro yavuze ko Eddy Kenzo yamusabye guhura, avuga ko afite umushinga bakeneye kuganiraho. Nyamara, uko baganiraga, byaje kugaragara ko uwo mushinga atari umushinga usanzwe, ahubwo yari we ubwe.
Uko byatangiye
Phiona Nyamutoro yemeje ko ubwo yahuye bwa mbere na Eddy Kenzo, uyu muhanzi yamusabye ubufasha mu rugendo rwo kwiyamamaza nk’Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yagize ati "Ntekereza ko afite umushinga runaka, sinari nzi ko ari njyewe wari uwo mushinga.” Yanagaragaje uko ibyari ibiganiro bya politiki byahindutse inkuru y’urukundo.
Mu biganiro byabo, Phiona yavuze ko yari yiteguye gutanga ibitekerezo bye byimbitse, ndetse yari yakoze ubushakashatsi bwinshi kugira ngo afashe Kenzo mu mishinga ye. Ariko, mu gihe yamusobanuriraga ibyo yari yateguye, Kenzo ntiyari amwitayeho cyane ahubwo akomeza gukoresha telefone ye.
Yagize ati "Ndamubwira ngo niba atakunze ibitekerezo ndimo kumubwira abivuge, mfite ibindi byinshi byo gukora."
Isezerano Ridasanzwe
Nyuma y’icyo kiganiro, Eddy Kenzo yahise asobanurira Phiona Nyamutoro ko impamvu atamwumvaga atari uko atishimiye ibyo yavugaga, ahubwo ari uko yashakaga kumubwira ikintu gikomeye.
Yagize ati "Ndamubwira nti ntakibazo, ni ikihe gitekerezo ufite? Yahise ambwira ngo ndashaka kukugira umugore."
Nyamutoro avuga ko yatunguwe no kumva ayo magambo, maze ariseka, yibaza niba ari we ubwiwe. Ibyari ibiganiro bya politiki byahindutse isezerano ridasanzwe ryo kubana.
Urukundo rwabo rwaje kujya ahagaragara mu 2024, ubwo bagiye baboneka kenshi bari kumwe, ndetse Kenzo amuherekeza mu muhango wo kurahirira inshingano ze nk’Umunyamabanga wa Leta. Muri Kamena 2024, uyu muhanzi yasabye anakwa Nyamutoro mu birori byabereye mu ibanga rikomeye.
Gusanga urukundo mu mushinga
Inkuru y'urukundo rwa Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro ni imwe mu zigaragaza uburyo imishinga ishobora gutanga ibyiza bitari byitezwe. Ubwo Nyamutoro yatekerezaga ko agiye kunganira Kenzo mu rugendo rwa politiki, yaje kwisanga ari we mushinga nyamukuru.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show