Perezida wa Liberia Joseph Boakai yatangaje ko azagabanya umushahara we ho 40%.
Ibiro bye byavuze ko yizeye gutanga urugero rw'imiyoborere ishyira mu gaciro ndetse no kugaragaza kwifatanya n'Abanya-Liberia.
Kuva mu gihe cya vuba aha gishize, imishahara y'abagize leta irasuzumwa cyane, mu gihe Abanya-Liberia binubira ikiguzi cy'imibereho kirimo kwiyongera.
Umuntu umwe kuri buri bantu batanu abeshwaho n'amafaranga ari munsi y'amadolari abiri y'Amerika (ni ukuvuga ari munsi ya 2,600Frw) ku munsi muri icyo gihugu cyo muri Afurika y'uburengerazuba.
Iki cyemezo cya Boakai gikurikije icy'uwo yasimbuye, George Weah, wagabanyije umushahara we ho 25% ubwo yari perezida.
Bamwe mu baturage ba Liberia bashimye icyo cyemezo cya Perezida Boakai, ariko bamwe baribaza niba koko yigomwe, cyane ko anabona izindi nyungu zirimo nk'amafaranga yo gukoresha buri munsi hamwe n'ubwishingizi bwo kwa muganga.
Uyu mwaka, ingengo y'imari y'ibiro bya perezida igera kuri miliyoni hafi 3 z'amadolari y'Amerika (angana na miliyari 3Frw).
Hamwe no gutangaza imitungo ye kuva yagera ku butegetsi, Boakai yategetse ko hakorwa ubugenzuzi bw'imari ikoreshwa n'ibiro bya perezida. Ibyavuye muri iryo genzura ntibiratangazwa.
Boakai yanongereye imbaraga akanama (komisiyo) k'ubugenzuzi rusange bw'imari ya leta ndetse yongereye imbaraga akanama ko kurwanya ruswa.
Ubutegetsi bwa Weah bwaranzwemo ibirego bya ruswa, no gusesagura imari, bituma habaho imyigaragambyo yitabiriwe n'imbaga, ubwo ikiguzi cy'imibereho cyakomezaga kwiyongera ku baturage basanzwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show