English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida wa Centrafrique Touadéra yashimangiye ubufatanye na RDF mu mavugurura y’umutekano.

Itsinda ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, riri mu ruzinduko muri Repubulika ya Centrafrique (RCA), aho ryakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, Faustin-Archange Touadéra.

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, uru ruzinduko rwatangiye ku wa Kabiri tariki ya 04 Werurwe 2025, rukaba rugamije gukomeza umubano ushingiye ku bufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Centrafrique.

Mu butumwa RDF yashyize ahagaragara, bugaragaza ko Maj Gen Nyakarundi ari kumwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imyitozo muri RDF, Lt Col L. Kabutura. Iri tsinda ryakiriwe kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique (FACA), bakirwa ku mugaragaro na Perezida Touadéra.

Mu kiganiro bagiranye, Perezida Touadéra yashimangiye ko imikoranire ya gisirikare hagati ya RCA n’u Rwanda irimo gutera imbere, haba mu bijyanye no kubungabunga umutekano muri iki gihe ndetse no mu myitozo y’abasirikare izakomeza mu bihe biri imbere. Yagaragaje ko ibi byose ari ibirimo gushyirwa mu murongo wa gahunda y’amavugurura mu bijyanye n’umutekano.

Uru ruzinduko rw’itsinda rya RDF ruri kuba mu gihe hasigaye iminsi micye ngo hasozwe imyitozo ya gisirikare yatanzwe ku bufatanye bwa RDF na FACA i Bangui. Ubuyobozi bwa RDF bwemeje ko aba bayobozi b’Ingabo z’u Rwanda bazanasura abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, bagamije gusuzuma uko ibikorwa byabo bigenda.

U Rwanda rumaze igihe ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Repubulika ya Centrafrique mu bijyanye n’umutekano, aho rufite Ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), ndetse rukanafasha iki gihugu mu myitozo ya gisirikare.

Iri tsinda rya RDF rikomeje uru ruzinduko rufite intego yo gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda na Centrafrique, bigamije iterambere ry’ubushobozi bwa gisirikare bw’iki gihugu.



Izindi nkuru wasoma

Hatangajwe impamvu uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena

Ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda na Ethiopia basinyanye mu bya Gisirikare

Gen. Makenga yise Perezida Tshisekedi "ibandi" ndetse ashimangira ko M23 yiteguye ibiganiro

Perezida Kagame yagaragaje uburyo gukorana na Tshisekedi ari intambwe ikomeye mu mibanire y'ibihugu

Perezida Kagame na Banki y’Isi mu bufatanye bushya: Imishinga igiye guteza imbere u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-05 09:33:17 CAT
Yasuwe: 75


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wa-Centrafrique-Touadra-yashimangiye-ubufatanye-na-RDF-mu-mavugurura-yumutekano.php