English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yakiriye Gen Oligui Nguema uyobora Gabon

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Gabon Jenerali Brice Clotaire Oligui Nguema baganira ku bijyanye n’inzibacyuho mu gihugu cya Gabon ndetse n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Uyu mu Jenerali yarahiriye kuyobora inzibacyuho muri gabon kuwa 4 nzeri 2023 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba kuwa 30 kanama 2023.

Mubyo Perezida Kagame yaganiriye na Gen Brice harimo ibyerekeye inzibacyuho,umutekano ku mugabane wa Afurika no mu karere ka ECCAS ndetse n’ingingo zirebana n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Gen Brice uheruka muri DRC ari kugira ingendo mu bihugu bitandukanye cyane ibibarizwa mu muryango w’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika yo Hagati ECCOS aho intego ari ukumvisha abaperezida ko bikwiye ko badashigikira umwanzuro wo gukura Gabon mu muryango.

Gabon yahagaritswe muri ECCOS nyuma y’icyumweru habaye guhirika ubutegetsi,ni imyanzuro yo mu nama idasanzwe y’umuryango yateraniye I Djibloho muri Guinea Equatorial iyobowe na Perezida w’iki gihugu Teodoro Obiang Nguema Mbasogo kuwa 4 Nzeri 2023.

 



Izindi nkuru wasoma

Urakoze Papa Paul Kagame- Umuhanzi Jose Chameleone.

Minisitiri Suminwa yahagarariye Perezida Tshisekedi mu nama yo gushakira umuti igihugu cyabo.

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya EAC na SADC yiga ku bibazo bya Congo.

Perezida Tshisekedi yatinye inama i Dar es Salaam, yohereza Minisitiri w’Intebe.

Perezida Cyril Ramaphosa yageze muriTanzania aho yitabiriye inama idasazwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-10-17 10:51:39 CAT
Yasuwe: 218


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-kagame-yakiriye-Gen-Oligui-Nguema-uyobora-Gabon.php