Perezida Kagame yakiriye Gen Oligui Nguema uyobora Gabon
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Gabon Jenerali Brice Clotaire Oligui Nguema baganira ku bijyanye n’inzibacyuho mu gihugu cya Gabon ndetse n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Uyu mu Jenerali yarahiriye kuyobora inzibacyuho muri gabon kuwa 4 nzeri 2023 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba kuwa 30 kanama 2023.
Mubyo Perezida Kagame yaganiriye na Gen Brice harimo ibyerekeye inzibacyuho,umutekano ku mugabane wa Afurika no mu karere ka ECCAS ndetse n’ingingo zirebana n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Gen Brice uheruka muri DRC ari kugira ingendo mu bihugu bitandukanye cyane ibibarizwa mu muryango w’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika yo Hagati ECCOS aho intego ari ukumvisha abaperezida ko bikwiye ko badashigikira umwanzuro wo gukura Gabon mu muryango.
Gabon yahagaritswe muri ECCOS nyuma y’icyumweru habaye guhirika ubutegetsi,ni imyanzuro yo mu nama idasanzwe y’umuryango yateraniye I Djibloho muri Guinea Equatorial iyobowe na Perezida w’iki gihugu Teodoro Obiang Nguema Mbasogo kuwa 4 Nzeri 2023.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show