Perezida Cyril Ramaphosa yageze muriTanzania aho yitabiriye inama idasazwe.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yerekeje muri Tanzania aho yitabiriye inama ihuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Iyi nama igamije gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ibibazo by'umutekano muke byibasiye aka gace byatewe n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, itavugwaho rumwe n’igihugu cya Congo n’akarere. Inama igamije kurebera hamwe uko imbaraga z’uturere twombi zakwifashishwa mu kugarura amahoro arambye muri DRC.
Afurika y’Epfo, nk’umwe mu bayobozi ba SADC, ifite uruhare rukomeye mu rugamba rwo kugarura umutekano, mu gihe EAC nayo iri mu butumwa bw’ingabo mu Burasirazuba bwa Congo.
Abayobozi b’ibi bihugu barashaka gushyira imbere ibiganiro no gufata ingamba zihamye zizatuma abaturage ba DRC babona amahoro arambye nyuma y’imyaka myinshi y’amakimbirane.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show