English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu.

Perezida Paul Kagame uri i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yahuye na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu; bagirana ibiganiro.

Ni nyuma yuko Umukuru w’u Rwanda ageze i Abu Dhabi kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, aho yitabiriye inama ya ‘Abu Dhabi Sustainability Week’.

Iyi nama biteganyijwe ko itangira kuri uyu wa kabiri tariki 14-15 Mutarama 2025, izahuza abakuru b’ibihugu 40 ndetse n’Abaminisitiri bagera ku 140.

Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu butumwa bwatanzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama, bavuze ko “muri uyu mugoroba Perezida Kagame yahuye na Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria bari i Abu Dhabi muri Abu Dhabi Sustainability Week.”

Bola Ahmed Tinubu w’imyaka 72 y’amavako, amaze umwaka n’igice ayobora Nigeria, aho yarahiriye izi nshingano muri Gicurazi 2023, mu muhango wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Nigeria, bisanzwe bifitanya umubano mwiza mu bya Dipolomasi, ndetse bikaba bifite amasezerano y’imikoranire byasinyanye mu nzego zinyuranye nko mu rwego rwa gisirikare n’umutekano, mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, ndetse no mu buvuzi, dore ko inzego z’ubuzima zisanzwe zifatanya, nko kuba Nigeria ijya yohereza abaganga bo gufasha abo mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2020 hemejwe  amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege hagati ya Nigeria n’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano azwi nka ‘Bilateral air service agreements, BASA’ nyuma y’imyaka ibiri yari ishize ashyizweho umukono n’impande zombi, mu mahango wabaye ku wa 26 Werurwe 2018.

BASA ni amasezerano asinywa n’ibihugu hagamijwe guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga hakoreshejwe ubwikorezi bw’indege.



Izindi nkuru wasoma

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Turukiya.

Perezida Macron, yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hejuru hagati y’u Rwanda na RDC.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame muri Mozambique.

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu.

Mu by’ukuri Perezida Kagame aratinyitse pe! - Umuhanzikazi Butera Knowles.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-14 08:25:46 CAT
Yasuwe: 21


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Paul-Kagame-yagiranye-ibiganiro-na-mugenzi-we-wa-Nigeria-Bola-Ahmed-Tinubu.php