English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Paul Kagame  yashimangiye ubutwari bwa Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera.

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyakwigendera ( Rtd) Colonel Joseph Karemera uherutse gutabaruka yari umugabo witangaga mu byo yakoraga byose.

Ibi KAGAME yabitangarije mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, mu muhango wo gusezeraho mu cyubahiro Colonel Karemera.

Perezida Kagame ashima Colonel Karemera ko yanze gukorana n’abanzi b’u Rwanda bamugerageje baturutse impande zose bagashaka kumukoresha nabi ariko akahacana umucyo.

Kagame yabwiye abari baje gusezera kuri Karemera ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwanga gukoreshwa n’abo yise ko bari hanze, Abanyarwanda ‘bakirinda kuba agatebo ngo bayore ivu’.

Ati “ Bana bo mu Rwanda ntimuzabe udutebo ngo muyore ivu, muzabyange.’’

Yabwiye abari bitabiriye uyu muhango wo gusezera Col Joseph Karemera bigomba kujyanirana no kwibuka akamaro yagiriye u Rwanda, abibutsa ko mu buzima habamo ibyishimo hakabamo n’akababaro.

Ati “ Twishimire ko ubuzima yabayemo butapfuye ubusa. Twishimire ko agiye yarabonye ibyavuye muri ubwo bufatanye, muri izo ntambara, muri ubwo bufatanye bwakoreshejwe ngo twubake iki gihugu.’’

Akomeza avuga  ati’’Aho cyari kiri mu mwaka 1994 siho kiri mu mwaka wa 2024. Iyo bishoboka ngo agire indi myaka myinshi imbere ariko niko bigenda mu buzima.’’

Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yavutse mu 1954 avukira i Mukarange mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda. Mu 1962 umuryango we wahungiye muri Uganda ahitwa Nakivale. Yize amashuri atandukanye muri Uganda ndetse ayakomereza muri Kaminuza ya Makerere, yiga amasomo yerekeranye n’ubuvuzi bw’abantu (Human Medicine) akaba asize abana barindwi n’abuzukuru bane.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango.

Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya wikirangirire ku rwego rw’isi.

Uwaregwaga kwandagaza Perezida Museveni akoresheje urubuga rwa TikTok yabonye ubutabera.

DRC: Perezida Tshisekedi ari mu ihurizo rikomeye nyuma yo gushaka kuvugurura Itegeko Nshinga.

Umuherwe Elon Musk yandagajwe n’umugore wa Perezida wa Brésil.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-16 13:21:41 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Paul-Kagame--yashimangiye-ubutwari-bwa-Amb-Col-Rtd-Dr-Joseph-Karemera.php