Perezida Kagame yashimiye urubyiruko rwitabiriye Giants of Africa rwakoze umuganda
Perezida Paul Kagame yashimiye urubyiruko rwaturutse mu bihugu by'Afurika bitandukanye byitabiriye iserukiramuco rya Giants of Africa ko rwitabiriye umuganda kuri uyu wa 19 Kanama 2023.
Ni umuganda uru rubyiruko rwakoze mbere yo gusoza iri serukiramuco risozwa kuri iki cyumweru.
Perezida Kagame na we witabiriye uyu muganda wabereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yabwiye uru rubyiruko rwaturutse m,u bihugu 16 ko rwerekanye ko hari icyo rushaka kugeraho, ndetse ko ari urumuri ruzamurikira abanyafurika n'isi muri rusange.
Yagize ati " Mwakoze cyane kuba mwabonetse ngo tube turi kumwe, mukaba mubona umwanya wo gukora siporo n'ibindi bibateza imbere, biteza imbere Ibihugu byanyu n'umugabane.Mwadute ishema, mwatweretse ko hari ibyo mushaka kugeraho bigaragara, ni nk'urumuri ruzakwira umugabane wose."
Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa na we yitabiriye uyu muganda, avuga ko igikorwa cy'umuganda ari kimwe mu bituma u Rwanda rugira isuku.
Yavuze ko ari igikorwa cyiza urubyiruko rugomba gufataho urugero ndetse yemeza ko gusukura Igihugu nta ho biohuriye n'ubukene cyangwa ubukire.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show