Perezida Kagame yakomoje kubyo gusoresha insengero
Mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w'Intebe n'Abadepite,Perezida Paul Kagame yongeye gukomoza ku cyibazo cy'insengero zikomeje gufungura ku bwinshi, avuga ko zimwe muri izo nsengero zifungurwa zigamije gucucura abazigana no kubanyunyuza imitsi, avuga ko byaba byiza zigiye zitanga imisoro.
Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu hari inkubiri yo gufunga zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa,aho iyo nkubiri yasize izibarirwa mu bihumbi zifunze imiryango.
Urwego rw'igihugu RGB, ruherutse gutangaza ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakoreweho igenzura nibura 59.3% zafunzwe kuberako zitujuje ibisabwa, ni ukuvuga insengero 7709.
Gufungwa kw'izo nsengero byagarutsweho kenshi ku mbuga nkoranyambaga aho abenshi baketseko ibiri gukorwa, byaba bitazwi na Perezida Paul Kagame.
Ubwo yakomozaga kubyabaye Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyabaye byose abizi neza kandi ko bitumvikana uburyo mu gihugu usanga hari umubare nk'uwo w'insengero mu gihe hari ibikorwa biteza abaturage imbere biri kudindira ahubwo bagashira umutima mu nsengero.
Ati “Imbaraga twari dukwiye kuba dukoresha mu gukemura ibibazo bya buri munsi bitureba, biduha umutekano, bituzamurira ubukungu, bituma umunyarwanda atagira inzara, zose mugiye kuzimarira mu bintu…
Yakomeje ati “Ko twagize ikiganiro, tukaganira bihagije ndetse bigasa nkaho hafashwe umwanzuro, habaye iki nyuma yaho ku buryo twakongera gusubira ha handi? Ubu hejuru yo kuba umudepite mwumva mufite aho mushingira ku buryo buri umwe yagira ikanisa mu gikari cye? Ukaba umudepite, ukaba umupasitori, ukagira ikanisa warangiza erega abantu bakishyura n’uduke bafite.”
Yakomeje avuga ko insengero nyinshi zisigaye zijyaho kugirango zinyunyuze imitsi y'abaturage bityo ko byaba byiza izo nsengero zigiye zisora bityo amafaranga abaturage batanga akajya no kubateza imbere.
Ati"Bakagombye gutanga umusoro noneho umuturage akabona inyungu kuri ayo mafaranga yataze mu ikanisa, ariko kunyunyuza imitsi y'abaturage bigomba guhagarara.
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda guca akenge bakirinda kuyobywa n'abiyita abahanuzi bababesha ko hari ibyo beretswe bimwe bigatuma batanga umurengera w'amafaranga aho bashobora kwisanga babaye abatindi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show