English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu  wa Gatatu tariki 08 Mutarama 2025, yakiriye mu biro bye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.

Amakuru aturuka mu biro bya Perezida avuga ko “Bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zishingiye ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’uyu muryango wa OIF .”

Mu mwaka wa 2022, Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), umwanya yari asanzweho, akaba yari arangije manda ya mbere y’imyaka ine.

Kuva u Rwanda rwaba umunyamuryango wa OIF guhera mu 1970, impande zombi zifatanya mu mishinga yo guteza imbere inzego zitandukanye nk’uburezi, ubuzima, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Mushikiwabo uyoboye OIF yakoze inshingano zitandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda zirimo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuva 2009 kugeza 2018, aba Umuvugizi wa Guverinoma ndetse yabanje kuba Minisitiri w’itangazamakuru.



Izindi nkuru wasoma

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Tchad byatatswe n’abitwaje intwaro 19 bahasiga ubuzima.

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje Lomami Marcel nk’umutoza Mukuru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-09 08:34:34 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yakiriye-Umunyamabanga-Mukuru-wa-OIF-Louise-Mushikiwabo.php