Pasiteri Antoine Rutayisire yisobanuye ku magambo akakaye aherutse gutangaza
Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yemeye ko ubwo yavugaga ku kibazo cy’insengero zimaze iminsi zifunzwe yakoresheje amagambo ataboneye, ibintu avuga ko yatewe n’amarangamutima.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rumaze iminsi rukora ubugenzuzi rufatanyije n’inzego z’ibanze, bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n’izitabyujuje.
Ubwo bugenzuzi bwasize insengero hafi 8000 hirya no hino mu gihugu zifunze imiryango by’igihe gito kuko zitujuje ibisabwa.
Ubwo Dr. Rutayisire yaganiraga n’imwe mu miyoboro itandukanye ya YouTube mu Rwanda, yakoresheje amagambo akomeye avuga ko gufunga insengero byakoranywe ubukana budasanzwe.
Bimwe mu byo yavuze yagize ati "Iyo ufunze urusengero hari umuntu uba uhemukiye, ushobora kuba utizera Imana ariko uriya muntu wizera Imana na we akeneye ko umutwara neza kuko ntabwo bose bafata ibyemezo.”
Nyuma y’iminsi mike Dr. Rutayisire avugiye aya magambo mu ruhame, tariki 6 Kanama yaje kugaragara ku kinyamakuru cya MAX TV yemera amakosa atatu yakoze ndetse ahamya ko yabivuze ku bw’amarangamutima.
Ati “Ubundi iyo ukora imbwirwaruhame wirinda kuvuga ibintu by’amarangamutima kuko iyo ajemo uba warebye uruhande rumwe kuko nka hariya navuze ndeba uruhande rw’abapasiteri n’abakirisito, ikosa rya kabiri ryabaye, nshingiye kuri Bibiliya ndisobanura; ivuga ko igihe mugenzi wawe agukoshereje ukwiye kubanza ukamwegera.”
“Nagakwiye kuba narahamagaye umuyobozi wa RGB nkabanza nkamubaza amakuru nti mwakoze ibiki? Ikosa rya gatatu ni amagambo nakoresheje, bikunze kumbaho njyewe iyo narakaye nkoresha amagambo akakaye, hariya nakoresheje amagambo aremereye pe asatura ni ko nabyita.”
Yasobanuye kandi ko amwe mu magambo yavuze nko kujya kwica umubu ugafata inyundo, kujya kwica isazi ukayirasisha imbunda n’andi atandukanye ari yo yatumye bamwe bavuga ko yahanganye n’ubuyobozi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show