Diane Rwigara yitandukanije na nyina kubera amakuru aherutse gutangaza
Diane Rwigara umukobwa wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara yagaragaje ko yitandukanije n'ibyo nyina Adeline Mukangemanyi Rwigara aherutse gutangaza.
Ku wa kabiri tariki ya 11 Kamena 2024,Abinyujije ku rubuga nkoranyamabaga rwa X, Diane Rwigara yavuze ko ibyo umubyeyi we atangaza mu biganiro ari ibitekerezo bye bwite.
Ati"Ibyo umubyeyi wacu atangaza ntaho duhuriye nabyo,yaba njye cyangwa basaza banjye ntaho duhuriye nabyo."
Adeline Mukangemanyi Rwigara umugore wa Assinapol Rwigara
Ni nyuma yuko Adeline Mukangemanyi uvuga ko atari mu Rwanda muri iyi minsi atangarije kuri rumwe mu miyoboro ya Youtube y'abarwanya u Rwanda ibyerekeranye n'urupfu rw'umugabo we wapfuye mu 2015.
Ubwo Assinapol Rwigara yapfaga,Polisi y'u Rwanda yatangaje ko imodoka ya Mercedes Benz yarimo Assinapol yagonzwe n'ikamyo i Gacukiro mu Karere ka Gasabo mu ijoro rya tariki ya 03 rishyira iya 04 Gashyantare 2015,gusa Umugore we Adiline muri icyo kiganiro aherutse kugira yatangaje ko yiboneye ibimenyetso bigaragaza ko umugabo we yishwe na Leta.
Yagize ati"Ku itariki ya 04/2/2015 nibwo bishye umutware wanjye Rwigara Assinapol,yicirwa mu maso yanjye n'uyu mwana wanjye Anne rwigara Uwamahoro yicwa n'ubutegetsi buriho bwa FPR-Inkotanyi icyo kizahora kivugwa iteka ryose kuko ni ibyo nahagazeho."
Yakomeje avuga ko umukobwa we wapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Kuboza 2023 yari afite amakuru menshi ku rupfu rwa se.
Gusa igikomeje kwibazwa ni uburyo umuryango wahoze ugaragaza ubufatanye utangiye gucikamo ibice umwe yamagana ibyavuzwe na mugenzi we ,ikindi kiri kwibazwa ni ukumenya niba uyu mubyeyi atari gukoresha urupfu rw'umugabo we mu nyungu ze bwite.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show