English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Padiri Grzegorz Dymek, w’imyaka 59 yishwe n’abajura bibasiye Kiliziya Gatolika.

Kiliziya Gatolika yo mu mujyi wa Kłobuck, ho muri Polonye, mu ntara ya Silesia, yibasiwe n’icyaha cy’ubwicanyi bukomeye, aho Padiri Grzegorz Dymek, w’imyaka 59, yasanzwe yishwe mu macumbi y’abapadiri, bikekwa ko byakozwe n’abajura bashakaga kwiba amafaranga y’itorero.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 13 Gashyantare 2025, ni bwo polisi yamenye amakuru y’uru rupfu ruteye agahinda, maze igahita itangira iperereza. Amakuru atangazwa na polisi ya Kłobuck avuga ko umurambo wa Padiri Dymek wasanzwe mu ndake yo mu macumbi y’abapadiri, aho yari aziritse, bigaragaza ko yishwe mu buryo bw’agashinyaguro.

Abashinzwe iperereza batekereza ko ubu bwicanyi bwaba bufite aho buhuriye n’ubujura, cyane ko muri iyi kiliziya hari hakuwe ituro ry’abakirisitu ringana na 80,000 zloty (asaga 28,177,441 Frw), ryari ryakusanyijwe mu gihe cya misa yo gusoza ibihe bya Noheri.

Ukekwa yafashwe nyuma yo kugerageza guhunga.

Nyuma yo kugera ahabereye icyaha, polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 52, bivugwa ko ari umuturage wo muri Kłobuck. Uyu mugabo yari yagerageje guhunga, ariko nyuma aza gufatwa. Polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari abandi baba bafitanye isano n’ubu bwicanyi.

Inkuru y’urupfu rwa Padiri Grzegorz Dymek yakwirakwiye byihuse muri Paruwasi no mu mujyi wa Kłobuck, bituma abakirisitu n’abayobozi ba Kiliziya bagira agahinda kenshi. Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri aka gace bwatangaje ko butewe intimba n’ubu bwicanyi ndetse bugasaba ko ubutabera bugerwaho vuba.

Asp. Joanna Wiącek-Głowacz, wo mu Ishami rya Polisi rya Kłobuck, yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye, ndetse hagafatwa ingamba zo kurinda umutekano w’amaparuwasi.

Ubwicanyi bwakorewe Padiri Dymek bwateye ubwoba benshi, ndetse bamwe bakibaza niba hari izindi nyubako z’amadini na Kiliziya zishobora kwibasirwa n’ibyaha nk’ibi. Polisi irasaba abaturage gutanga amakuru yatuma hamenyekana ukuri k’ibi byabaye, ndetse ikanashimangira ko nta cyaha kizihanganirwa.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Uko byagenze ngo umugabo w’imyaka 55 asambanye umwana w’imyaka itatu.

Padiri Grzegorz Dymek, w’imyaka 59 yishwe n’abajura bibasiye Kiliziya Gatolika.

Vuba na bwangu: Papa Francis w’imyaka 88 yajyanwe mu Bitaro i Roma.

Igikekwa kuri Rukwirangoga w’imyaka 50 wasazwe yateraguwe ibyuma bikamuviramo urupfu.

Gasabo: Umusore w’imyaka 24 akurikiranyweho gusambanya abana batandatu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-18 09:14:38 CAT
Yasuwe: 54


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Padiri-Grzegorz-Dymek-wimyaka-59-yishwe-nabajura-bibasiye-Kiliziya-Gatolika.php