OMS yemeje Ubushita bw'Inkende nk'icyorezo giteje akaga
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryemeje ko ubushita bw'Inkende ari icyorezo ndetse gihangayikishije umugabane wa Afurika bitewe n'uburyo gikomeje kugaragara hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z'ibyorezo (Africa CDC) cyemeje ko Ubushita bw'inkende ari icyorezo cyibangamiye Abanyafurika ndetse isaba ko hagomba guhita hakorwa ibishoboka byose byatuma iki cyorezo cyidashobora gukwirakwira.
Ubushita bw'inkende bwagaragaye bwa mbere muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nyuma y'igihe gito gitangira no kugera mu bindi bihugu birimo n'u Rwanda.
Imibare igaragazwa na Africa CDC yerekana ko kugeza ku wa 14 Kanama 2024,abantu 38,465 bo muri Afurika bari bamaze gusanganywa iyi ndwara mu gihe 1,456 bahitanye nayo kuva mu 2022.
Umuyobozi Mukuru wa Afurica CDC, Jean Kaseya yahumurije abaturage banduye ndetse n'abagizweho ingaruka nacyo, asaba ko hagira igikorwa kugirango gihashwe.
Ati"Ndahumuriza abaturage bacu, Abanyafurika, twemeje ko ubushita bw'inkende ari icyorezo cyugarije umugabane, iyi ni impuruza itanzwe kugirango hagire igikorwa iyi ndwara igahashywa."
Ubushita bw'inkende n'icyorezo cyandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y'uyirwaye kandi ishobora kwandura mu buryo bw'imibonano mpuzabitsina, gusomana cyangwa gusuhuzanya n'ufite ubwo burwayi.
Ibimenyetso biyiranga birimo kugira ibiheri biryaryata ku mubiri bikunze gufata imyanya ndangagitsina,mu maraso, mu biganza no mu maguru, kugira umuriro kuribwa mu ngingo no kubabara mu mutwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show