Ubushita bw'inkende(Mpox) bwageze ku mugabane w'Uburayi
Urwego rushinzwe ubuzima muri Sweden/Suède rwatangaje ko rwabonye umuntu wa mbere ufite bwoko bukaze kurushaho bw’ubushita bw’inkende (mpox) muri iki gihugu nyuma yaho iyi ndwara yari imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Uyu ni we muntu wa mbere ubonetseho ubu bwoko bushya bwa mpox hanze ya Africa, yayanduye mu gihe yari muri kimwe mu bihugu bya Africa birimo iyi ndwara iterwa na virus ya Clade 1, nk’uko iki kigo kibivuga.
Aya makuru atangajwe mu gihe ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi, OMS, ritangaje ko iki kiza cy’ubushita bw’inkende kiganje muri Africa nk’ikibazo cyihutirwa ku magara y’abantu ku rwego mpuzamahanga.
Nibura abantu 450 bishwe n’iyi ndwara igitangira muri DR Congo mbere y’uko ikwira mu bihugu bitandukanye bya Africa yo hagati n’iburasirazuba.
Olivia Wigzell ukuriye ikigo cy’ubuzima cya Sweden yavuze ko uwo muntu wanduye yari yabanje kurwarira mu karere k’umurwa mukuru Stockholm, gusa ko kuba arimo kuvurirwa muri iki gihugu bidateye inkeke ku baturage bose bacyo.
Nubwo inzego z’ubuvuzi muri Sweden n’i Burayi ziteye imbere, Dr Ferguson avuga ko Mpox ishobora gukwirakwira vuba vuba kimwe n’ahandi kuko “ubu nta buryo bari barashyizeho bwo guhagarika ikwirakwira rya mpox”.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show