English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma y’umwaka  bashwanye umubano wa  Bushali na B Threy ugarutse mu isura nshya

 

Nyuma y’umwaka urenga umubano wa Bushari na B Threy warajemo agatotsi ndetse bangana uwaka noneho wagarutse mu isura nshya.

 Bibaye aho kuva mu ntangiriro za 2020, umubano wa B Threy na Bushali wajemo agatotsi, abakuranye ari abavandimwe bakamamara hamwe mu njyana ya ‘Kinyatrap’ batangira guhanganira kuri mikoro z’ibitangazamakuru bitandukanye.

 

B Threy washinjaga Bushali kutamubera umuvandimwe, yahise asezera muri Green Ferry abashinja gushaka gutsikamira impano ye.

Nyuma y’umwaka aba baraperi barebana ay’ingwe kugeza ubu amakuru ahari ahamya ko bamaze kwiyunga.

Ikimenyetso simusiga cy’uko umubano wabo wazanzahutse cyabaye kugaragara kwa Bushali mu mashusho y’indirimbo ‘Mood’ B Threy yahuriyemo na Bull Dogg.

Mu kiganiro na IGIHE duskesha iyi nkuru , B Threy yavuze ko umubano we na Bushali uhagaze neza nubwo mu minsi ishize wari warajemo agatotsi.

Ati “Nta zibana zidakomanya amahembe, ntekereza ko kuba mumubona mu mashusho y’indirimbo yanjye ari ikimenyetso cy’uko tubanye neza. Twaje kwiyunga kuko n’ubundi ntacyo twapfaga.”

B Threy yavuze ko n’ubusanzwe ikibazo yari yakigiriye muri Green Ferry Music isanzwe ifasha abahanzi, aza kubabazwa n’uburyo uwari inshuti ye Bushali atamurwaniye ishyaka.

Yanakuyeho urujijo avuga ko ubwo yahuriraga na Bushali mu ndirimbo ’Amabara’ ya Amalon, byari akazi bari batarubaka ubushuti.

Uyu muraperi yavuze ko ibi ari ibintu baganiriyeho bakabifataho umwanzuro wo kwiyunga kuko n’ubusanzwe nta cyakabateranyije.

Muri iki kiganiro kandi B Threy yavuze ko hari imishinga itandukanye ari gutegurana na Bushali, ati “Mu minsi iri imbere hari imishinga duhuriyeho tuzabereka.”

Nyuma yo gusezera muri Green Ferry Music yabanagamo na Bushali, B Threy yatangije Studio ye nshya atangira gukorana n’umu Producer witwa Dizzo ukomeye mu gukora injyana ya Hip Hop.

 



Izindi nkuru wasoma

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

Iseswa ry’umubano wa dipolomasi: Igishya u Rwanda rwatangarije Ababiligi

Icyo urubyiruko rwemereye AFC/M23 nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Walikare

Ndasaba amahoro arambye n’u Rwanda - Perezida Tshisekedi nyuma yoguhura na Kagame



Author: Chief Editor Published: 2021-07-10 08:02:55 CAT
Yasuwe: 738


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yumwaka--bashwanye-umubano-wa--Bushali-na-B-Threy-ugarutse-mu-isura-nshya-.php