English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Nyuma y'imyaka 7 Yves Iyaremye agarukanye filime y'uruhererekane yise 'Nyiraburyohe'


Ijambonews. 2020-08-10 09:15:55

Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa Filime Yves Iyaremye yatangiye gusohora filime y’uruhererekane yise ' NYIRABURYOHE ' , umwuga agarutsemo nyuma y’imyaka isaga 7 yari amaze atawugaragaramo.

Yves Iyaremye ubusanzwe ni umukinnyi wa filime ,umwanditsi akaba n’umushoramari muri film aho yabanje gukora iyiswe Nyiramariza mu mwaka wa 2012 yakinnye akirangiza ishuri mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Yohani I Nkumba mu karere ka Burera.

Urugendo rwe yarukomereje kuri Film ' Ineza Yawe ' yasohotse mu mwaka wa 2013 asa nuvuye mu bya film ariko akomeza kubirebera ku ruhande aho yahise yiyegurira film mbarankuru ( Documentary film ) zitandukanye yari agikora kugeza kuri uyu munsi yatangiriye gushyira ahagaragara iyi film Y’uruhererekane.

Yves Iyaremye avuga ko yishimiye kugaruka muri uyu mwuga akunda cyane nk'uko yabitangarije inyarwanda.

Yagize ati: "Nishimiye kuba ngarutse mu kibuga nari maze iminsi nisuganya ngo ndebe ko nazazana imbaraga,twatangiye gusohora filime yitwa NYIRABURYOHE ni iyanjye kandi ntabwo bizahagarara kuko burya impano ntabwo umuntu ayihishira.”

Yves avuga ko mu mishinga afite ahazaza harimo no kuzakina filime ku byamubayeho ubwo yateraga ivi umukobwa wamwijeje ko bazabana akaza kwisangira undi mu buryo butunguranye iyi ikaba yarabaye inkuru yababaje benshi cyane hirya no hino .

Muri iyi filime Yves avuga ko azaba agaragaza ubuhemu abakobwa bamwe basigaye bakora.

Muri filime NYIRABURYOHE hagaragaramo umupasiteri bafatana agakingirizo aho ajya mu cyumba cy’amasengesho afite na gahunda yo kujya gusambanya umugore w’abandi ariko abakirisitu bakaza kumufata, hagaragaramo SABIZEZE ari nawe ukina ari Yves Iyaremye nawe usanga mu bibazo bitandukaye.

Ni filime ishingiye ku makosa, ingeso zitandukanye zisigaye zikorwa ziganjemo gucana inyuma,ubuhehesi bubera mu nsengero, mu byumba by’amasengesho n’ingaruka biteza ku bantu batandukanye,icyo igamije ni ukwigisha no gusaba abantu gucika ku ngeso mbi.

Iyi filime biteganyijwe ko izajya isohoka kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu wa buri cyumweru.

https://youtu.be/ovXGN1MvUy8

https://youtu.be/ovXGN1MvUy8



Izindi nkuru wasoma

Emelyne yongeye kurikoroza nyuma y’amashusho amugaragaza ashyira icupa mu gitsina cye.

Nyabugogo: Abacuruzi babuze aho bakorera nyuma yo gusenyerwa, impungenge n'icyizere cy’ubuzima.

Prison Break: Inkuru ikurura abakunzi ba filime ku isi hose.

Abacukuzi b’amabuye ya zahabu 36 bishwe n’inzara abandi 82 barazahaye cyane nyuma yo kuriduka.

Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo kwinjira mu rugo rw’umuturage akibamo moto.



Author: Ijambonews Published: 2020-08-10 09:15:55 CAT
Yasuwe: 676


Comments

By Jack on 2020-08-10 05:18:24
 Ter'imbere rwose! kotana cyane!

By Jack on 2020-08-10 05:17:19
 Ter'imbere rwose! kotana cyane!



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Nyuma-yimyaka-7-Yves-Iyaremye-agarukanye-filime-yuruhererekane-yise-Nyiraburyohe.php