English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma y'iminsi mike asimbutse urupfu Vital Kamerhe  yatorewe kuba perezida w’inteko ishingamategeko 

Mu buryo budatunguranye, Vital Kamerhe yaraye atorewe kuba perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w'abadepite ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku bwiganze bw’amajwi y’abagize iyi nteko biganjemo abo mu ihuriro ry’uruhande ruri ku butegetsi.

Kamerhe yatorewe uyu mwanya nyuma y’iminsi itatu habaye igitero cyari kigamije guhitana ubuzima bwe, nk’uko ishyaka rye n’umugore we babitangaje, cyagabwe ku rugo rwe i Kinshasa ku cyumweru mu gitondo, haba imirwano yaguyemo abantu babiri bamurinda n’umwe mu bateye.

Kamerhe, umwe mu banyapolitike bazwi cyane muri Congo, yasubiye kuri uyu mwanya yariho mu myaka 15 ishize, yawubayeho kuva mu 2006 ahatirwa kwegura mu 2009 kubera ibyo yavugiye mu itangazamakuru.

Ibi byatumye ahatirwa kwegura muri uwo mwaka ku mwanya yari ariho, ndetse anava mu ishyaka PPRD yari ahuriyemo na Kabila, maze we n’abadepite bari ku ruhande rwe ashinga irye Union Nationale Congolaise (UNC), ari na ryo akuriye ubu.

Nyuma y’igitero ku rugo rwe ku cyumweru, bamwe muri Congo bavuga ko waba wari umugambi wacuzwe wo kwikiza uyu mugabo ufatwa nk’ukomeye mu ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi ryitwa Union Sacrée rimaze iminsi rivugwamo kumaranira imyanya y’ubutegetsi.

Leta ya Kinshasa yavuze ko ibyabaye ku cyumweru ari igikorwa cyo “kugerageza guhungabanya inzego z’ubutegetsi” kandi ko iperereza ryimbitse kuri byo ririmo gukorwa. Hagati aho haracyari ibibazo byinshi bitarasubizwa kuri iki gitero.

Mu ijambo rye mu ijoro ryo kuwa gatatu amaze gutorwa, Vital Kamerhe yagize ati: “Hari igihe amagambo gusa ananirwa gusobanura ibyiyumvo, rimwe na rimwe iyo ari urunyurane rwabyo nk’ubu.

Imbere yanyu sinabura kuvuga ko ukuboko k’Uwiteka kujya hejuru y’intege nke zacu, kwemeye ko uyu munsi ugera ngo tube turi kumwe dukorere igihugu cyacu.”

Kamerhe yahoze akorana bya hafi n'uwari Perezida Joseph Kabila mbere y’uko mu 2009 anenga mu itangazamakuru ibitero bihuriweho n’ingabo za leta ye hamwe n’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo.

 



Izindi nkuru wasoma

Ukekwaho kwica umuturage w'i Karongi yafatiwe i Nyanza nyuma y'amezi ane ashakishwa

Kwibohora kwanyako gutangira iyo urusaku rw'imbunda rucecetse- Perezida Paul Kagame

Umukobwa wa Perezida Paul Biya yakoze ibyemeza ko ari umutinganyi

Perezida Kagame ni Perezida wubashwe kandi ifite icyerekezo-Minisitiri w'intebe wa Centrafrique

Ruto yavuze ko Kenya igiye kujya mu bihe bibi bitigeze kubaho bitewe n'imyenda ifite



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-23 03:49:43 CAT
Yasuwe: 202


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yiminsi-mike-isimbutse-urupfu-Vital-Kamerhe--yatorewe-kuba-perezida-winteko-ishingamategeko-.php