Mu karere ka Nyaruguru gaherereye mu majyepfo y’igihigu cy’u Rwanda kamaze gucibwa Miliyoni zisaga 580 Frw yo kwishyurwa Sosiyete yitwa BES & Supply yari yaratsindiye isoko ryo kubaka Gare ya Kibeho hamwe n’Isoko rigezweho rya Nyaruguru, iza kuryamburwa mu buryo busadobanutse.
Ibi byaje kwemezwa ubwo Urukiko
rw’Ubucuruzi rwateranaga ku wa 21
Ukwakira 2019 rwemeza ko Akarere ka
Nyaruguru kagomba kwishyura iyo Sosiyete
zigera kuri 585,379,543 z’amafaranga y’u
Rwanda (Frw) harimo ay’imirimo yakoze, amande y’ubukererwe n’indishyi
z’akababaro.
Mu kwezi kwa 3, 2015,
nibwo Sosiyete yitwa BES & Supply ihagarariwe na Nzizera Aimable yatsindiye
isoko ryo kubaka Gare ya Kibeho hamwe n’Isoko rigezweho rya Nyaruguru. N’imirimo
yagombaga kumara amezi 18, itwaye 840.675.210 Frw nyamara Nzizera avuga ko ubwo
isoko ryari rigeze ku gipimo cya 80% yaryambuwe ashinjwa kutarangiza imirimo
vuba, rihabwa undi rwiyemezamirimo kuri miliyoni 590 Frw.
Umwe mubakorewe amanyanga witwa Nzizera
yashinje Akarere ka Nyaruguru kumukorera amanyanga kuko hari hasigaye imirimo
izatwara agera kuri Miliyoni 70 Frw ariko Rwiyemezamirimo warihawe bwa kabiri
yishyurwa Miliyoni 590 Frw.
Akomeza avuga ko muri iyo minrimo harimo iya Miliyoni
zisaga ijana (100 Frw) uwo rwiyemezamirimo yahise yishyurwa kandi Nzizera yari
yarayirangije.
Yongeraho ko akimara kubona ko yambuwe isoko mu buryo bunyuranyije
n’amategeko yahisemo kugana inzira
y’ubutabera kugira ngo arenganurwe.
Aganira n’itangazamakuru
yashimye icyemezo cy’urukiko kuko rwashyize mu gaciro rukumva akarengane ke.Yagize
ati “Nyuma y’uko urubanza rurangiye twebwe dutegereje ko akarere gashobora
kujurira ariko ubwo batajuriye icyo tugomba gukora ni ukujya kubishyuza. Njyewe
nishimiye icyemezo cy’urukiko.”
Twabibutsa ko mu kwezi kwa 3, 2019
Nzizera yari yabwiye Itangazamakuru ko
kuba yarambuwe isoko mu buryo budasobanutse kandi yari amaze kuritakazaho
amafaranga menshi ndetse hari na fagitire z’ibikoresho yari yaraguze arenga
Miliyoni 400 Frw byatumye agenda atishyuye abaturage yakoresheje.
Akomeza avuga ko ngo Akarere nikubahiriza icyemezo cy’urukiko
akishyurwa na we azahita yishyura abaturage abereyemo ideni.
Habitegeko Francois,Umuyobozi
w’Akarere ka Nyaruguru, aganira n’itangazamakuru
yavuze ko amakuru y’uko batsinzwe yayamenye ariko batarabona umwanzuro
w’urukiko ngo barebe icyo bakora.
Habitegeko Francois umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru.
Yagize ati “Nibyo ni ko nabibonye ko Akarere katsinzwe; ntabwo
turabona umwanzuro w’urukiko, nituwubona turawusuzuma tuzawureba maze duhereho
dufata icyemezo cy’icyo dukora.”
Uyu muyobozi w’akarere ka Nyaruguru akomeza avuga ko kuri ubu isoko rya Kibeho na Gare byamaze kuzura ku buryo rishobora gutahwa mu minsi micye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show