English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gasabo: Umusore w’imyaka 24 akurikiranyweho gusambanya abana batandatu.

Umusore w’imyaka 24 ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo gukorerwa dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana batandatu barimo bane b’abahungu.

Dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, kugira ngo bugeze ikirego cye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha byabaye mu bihe bitandukanye kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2024, aho abana basambanyijwe bari hagati y’imyaka 6 na 12.

Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu, ariko akavuga ko atigeze asambanya abakobwa.

Yavuze ko aba bana bari abo mu baturanyi be, bakundaga kumusura, maze akabereka filimi z’urukozasoni kuri telefone ye, bikamutera ubushake bwo kuryamana na bo.

Uyu musore ategereje kugezwa imbere y’ubutabera, aho azaburana ku byaha aregwa.

Igihano giteganywa n’amategeko

Ubushinjacyaha bwatangaje ko icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa bikomeye n’amategeko y’u Rwanda. Mu gihe uregwa yahamwa n’iki cyaha, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 14 (3) y’itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kurinda abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abashinzwe umutekano n’inzego z’ubutabera bakomeje gukangurira ababyeyi n’abarezi gukaza ingamba zo kurinda abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ababyeyi basabwa kugenzura imikoreshereze y’ikoranabuhanga n’imyitwarire y’abana babo, no gutanga amakuru hakiri kare mu gihe bakeka ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

 



Izindi nkuru wasoma

Gasabo: Umusore w’imyaka 24 akurikiranyweho gusambanya abana batandatu.

Umukecuru w’imyaka 82 yiciwe mu murima: Uregwa yahamijwe icyaha.

Kurwanya igwingira: U Rwanda rwiyemeje gufasha abana batoya gukurana ubuzima bwiza.

Aho ubuzima bwo ku muhanda buhurira n’imibereho: Abana b’i Huye batabariza ubuzima bwa bo.

Nyamagabe : Pasiteri akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 abanje ku musinziriza.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-31 10:48:27 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gasabo-Umusore-wimyaka-24-akurikiranyweho-gusambanya-abana-batandatu.php