Gasabo: Umusore w’imyaka 24 akurikiranyweho gusambanya abana batandatu.
Umusore w’imyaka 24 ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo gukorerwa dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana batandatu barimo bane b’abahungu.
Dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, kugira ngo bugeze ikirego cye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha byabaye mu bihe bitandukanye kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2024, aho abana basambanyijwe bari hagati y’imyaka 6 na 12.
Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu, ariko akavuga ko atigeze asambanya abakobwa.
Yavuze ko aba bana bari abo mu baturanyi be, bakundaga kumusura, maze akabereka filimi z’urukozasoni kuri telefone ye, bikamutera ubushake bwo kuryamana na bo.
Uyu musore ategereje kugezwa imbere y’ubutabera, aho azaburana ku byaha aregwa.
Igihano giteganywa n’amategeko
Ubushinjacyaha bwatangaje ko icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa bikomeye n’amategeko y’u Rwanda. Mu gihe uregwa yahamwa n’iki cyaha, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 14 (3) y’itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Kurinda abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Abashinzwe umutekano n’inzego z’ubutabera bakomeje gukangurira ababyeyi n’abarezi gukaza ingamba zo kurinda abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ababyeyi basabwa kugenzura imikoreshereze y’ikoranabuhanga n’imyitwarire y’abana babo, no gutanga amakuru hakiri kare mu gihe bakeka ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show