English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urubyiruko 33 rwahawe Miliyoni 170 Frw nyuma yo guhugurirwa mu mahanga.

Urubyiruko 33 rugizwe n’abasore n’inkumi rwahawe igishoro cya Miliyoni 170 z’Amafaranga y’u Rwanda, azabafasha kwagura imishinga yabo yiganjemo ubuhinzi n’ubworozi, nyuma yo guhabwa amahugurwa y’igihe kirekire mu mahanga.

Aya mahugurwa yabaye ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira (IOM).

Uyu mushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ukazanamo udushya, aho uru rubyiruko rwagiye rwiga uburyo bushya bukoreshwa mu bihugu byateye imbere, cyane cyane mu buhinzi bugezweho.

Amahugurwa baherewe mu bihugu byiganjemo Israel n’Ubushinwa, yabafashije kubona ubumenyi bwihariye, bukaba bugiye kwifashishwa mu gukemura bimwe mu bibazo bihari mu Rwanda.

Igishoro cyitezweho impinduka zikomeye

Iyo mishinga uko ari 33 yahize iyindi mu irushanwa ry’imishinga, igenerwa igishoro fatizo (Seed Funding) kingana na Miliyoni 170 Frw kugira ngo izamurwe. Buri mushinga washyikirijwe amafaranga bitewe n’ingano y’ayo ukeneye kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko izi nkunga zizafasha kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, by’umwihariko binyuze mu buryo bugezweho bwigiwe mu mahanga.

Susan Mukangenzi, umwe mu bahawe amahugurwa mu gihugu cya Israel mu gihe cy’amezi 11, avuga ko yize byinshi byamufashije gutangira ubucuruzi bw’inyongeramusaruro n’ibiryo by’amatungo.

 Yemeza ko aya mafaranga bahawe agiye gufasha imishinga yabo kugera ku rundi rwego.

Ati "Ubu abaturanyi babona ibiryo by’amatungo byujuje intungamubiri bitewe n’ikigero cy’itungo afite, aho kigeze n’umusaruro gikeneweho. Abahinzi nabo bamaze kumenya uko bagomba guhinga bakoresheje ifumbire yemewe, bitandukanye n’ibyo twakoreshaga mbere bigatuma imyaka itera nabi,” Susan Mukangenzi.

Urubyiruko rwashyikirijwe amafaranga ku wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2025, rwishimira ko nyuma yo kubona ubumenyi, igishoro cyari imbogamizi kuri benshi none bikaba bigiye kubafasha kugera ku nzozi zabo.

Uyu mushinga ni kimwe mu bikorwa Leta y’u Rwanda ishyize imbere mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko binyuze mu buhinzi n’ubworozi bugezweho, hagamijwe kongera umusaruro no gukemura ibibazo bikibangamiye uyu mwuga.



Izindi nkuru wasoma

Urubyiruko 33 rwahawe Miliyoni 170 Frw nyuma yo guhugurirwa mu mahanga.

M23 irakurikizaho iki nyuma yo gufata no kugenzura umujyi wa Goma muri DRC.

Amerika yafashe icyemezo gikakaye nyuma y’ibitero byagabwe kuri Ambasasde yabo muri DRC.

Kenya hari umwuka mubi nyuma y’icyemezo cyogukuraho ifunguro ry’ubuntu ku basirikare.

Police FC yasezereye Rayon Sports kuri penaliti, yisanga ku mukino wa nyuma uzayihuza na APR FC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-31 09:22:36 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urubyiruko-33-rwahawe-Miliyoni-170-Frw-nyuma-yo-guhugurirwa-mu-mahanga.php