English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyarugenge: Hasohowe ibaruwa ihagarika ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo.

Binyuze mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, yamenyesheje ubuyobozi bwa Kompanyi RIP Company Ltd, ko ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo bihagarara.

Irimbi rya Nyamirambo riherereye mu Karere ka Nyarigenge, mu murenge wa Nyamirambo, nyuma yuko bakoze ubugenzuzi bikagaragara ko ubutaka bwagenewe gushyingurwaho busa n’ubwarangiye, bahise basohora itangazo rigenewe  ubuyobozi bwa Kompanyi RIP Company Ltd, ribamenyesha ko bagomba guhagarika ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo.

RIP Company Ltd niyo isanzwe ifite inshingano zo gukurikirana irimbi rya Nyamirambo.

Muri iyi baruwa yandikiwe RIP Company Ltd isanzwe ifite mu nshingano gukurikirana irimbi rya Nyamirambo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, yibukije iyi kompanyi ko yagiriwe inama kenshi ariko ikinangira.

Yagize ati “Nshingive ku bugenzuzi bwakozwe n’itsinda ry’Umurenge aho bagaragaza ko musigaye mushyingura mu mbago z’umuhanda kandi mukaba mwarihanangiriwe kenshi ndetse mukanagirwa inama ariko ntimuzubahirize. Nshingiye kandi ku nama twagiriwe n’itsinda ry’Akarere ka Nyarugenge rifite ubataka mu nshingano aho batugaragarije ko ubutaka bwo gushyinguraho busa n’ubwarangiye iyo ikaba ari yo mpamvu musigaye mushyingura mu mbago z’umahanda…”

Agakomeza agira ati “Mbandikiye mbamenyesha ibi bikunikira: Gubagarika gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo uhereye igihe uboneye iyi baruwa, Gutegura icyapa kigaragaza ko irimbi rifunze kagira ngo ababagana bamenve ayo makuru.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo kandi yasoje aburira ubuyobozi bw’iyi Kompanyi ko niburenga kuri iki cyemezo, buzabihanirwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.



Izindi nkuru wasoma

Nyarugenge: Hasohowe ibaruwa ihagarika ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo.

Chris Brown wavuzweho ibikorwa byo guhohotera abakobwa ake kashobotse.

RMB yahagaritse ibikorwa byo kohereza hanze amabuye y'agaciro azwi nka beryllium

DRC yahagaritse ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri sitade nyuma y'igitaramo cyapfiriyemo abantu

DRC:Gushyingura abahitanywe n'ibisasu byatewe i Bweremana byashizwe mu kwezi gutaha



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-15 10:24:45 CAT
Yasuwe: 20


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyarugenge-Hasohowe-ibaruwa-ihagarika-ibikorwa-byo-gushyingura-mu-irimbi-rya-Nyamirambo.php