English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RMB yahagaritse ibikorwa byo kohereza hanze amabuye y'agaciro azwi nka beryllium

Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) cyahagaritse ibikorwa byo kohereza hanze amabuye y’agaciro azwi nka beryllium.

RMB yatangaje ko yafashe uyu mwanzuro kubera ubucuruzi butemewe bw'aya mabuye n'amakimbirane ya hato ayashingiyeho.

Muri 2023 Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB, rwatangaje ko amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 772 z’Amadorali ya Amerika, bigaragaza izamuka rya 43.0%.

RMB igaragaza ko umusaruro w'amabuye y'agaciro mu gihembwe cya kane 2023,ukaba warageze  kuri $252.99, bigaragaza ko wiyongereye ku ijana rya 34.9% ugereranyije n'igihembwe nk'icyo cya 2022.

Ubushakatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro, aho utugera kuri 37 twamaze gutangwamo impushya z’ubucukuzi, uduce 10 tukaba tutaratangira gukorerwamo ubwo bucukuzi mu buryo bwemewe mu gihe dutanu turi ahari ibyanya bikomye bya pariki.

U Rwanda rugaragaza ko amabuye y’agaciro ari munsi y’ubutaka afite agaciro ka miliyari miliyari $154.



Izindi nkuru wasoma

Abacukuzi b’amabuye ya zahabu 36 bishwe n’inzara abandi 82 barazahaye cyane nyuma yo kuriduka.

The Ben yasabye imbabazi Mama we nyuma yo gushyira hanze inda y’imvunsti.

Killaman yahagaritse filime yise ‘Kwiyenza’ iherutse kurikoroza.

Jacky wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera gushyira hanze amafoto yambaye ubusa yafunzwe.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yamaze impungenge abamotari.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-08 15:04:04 CAT
Yasuwe: 150


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RMB-yahagaritse-ibikorwa-byo-kohereza-hanze-amabuye-yagaciro-azwi-nka-beryllium.php