English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC yahagaritse ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri sitade nyuma y'igitaramo cyapfiriyemo  abantu 9

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwahagaritse ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri 'stade des Martyrs' na 'stade Tata Raphaël', mu murwa mukuru Kinshasa, nyuma yuko abantu icyenda bapfiriye kuri 'stade des Martyrs' abandi 19 barakomereka mu gitaramo cy'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana.

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ivuga ko abapfiriye muri icyo gitaramo cyo ku wa gatandatu cy'umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo za 'gospel' Mike Kalambay, bishwe no kubura umwuka bitewe n'abantu benshi baje mu gitaramo.

Kalambay, w'imyaka 44, ni umwe mu bahanzi ba 'gospel' bakunzwe cyane muri DR Congo, akaba ajya akorera n'ibitaramo hanze y'igihugu nko ku mugabane w'Uburayi.

Akurikirwa n'abantu barenga 700,000 kuri Instagram, abarenga 600,000 kuri konti ye yo kuri Facebook, n'abarenga 400,000 ku rubuga rwa YouTube.

Minisitiri w'intebe wungirije akaba na minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu n'umutekano, Jacquemain Shabani, yavuze ko mu nama y'abategetsi yabaye ku cyumweru, hafashwe icyemezo cyo guhagarika "by'agateganyo" ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri ibyo bibuga byombi "kugeza hatanzwe irindi tangazo".

Minisitiri w'ubutabera wa DR Congo, Constant Mutamba, yategetse ko hakorwa iperereza, no guhata ibibazo abapolisi bari boherejwe gucunga umutekano kuri 'stade des Martyrs', no guhata ibibazo abo mu kigo 'Maajabu Gospel' cyateguye icyo gitaramo.

Mu itangazo ikigo 'Maajabu Gospel' cyasohoye nyuma y'icyo gitaramo, cyavuze ko kibabajwe cyane no kumenya ko hari abapfuye.

Mu mwaka wa 2022, umubyigano kuri icyo kibuga n'ubundi wapfiriyemo abantu 11 mu gitaramo cy'umuhanzi w'icyamamare w'Umunye-Congo Fally Ipupa



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 78 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’impanuka y’ubwato.

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUBAVU WAGURA KURI MAKE

Basketball mu Bagore: APR WBBC na REG WBBC zongeye kwisanga ku mukino wa nyuma.

Undi munyamakuru wa Kiss FM yaseze, nyuma ya Andy Bumuntu.

Menya icyatumye Visi Perezida wa Kenya yeguzwa. Agombwa no kuryozwa ibyaha 11 ashijwa.



Author: Elysee Niyonsenga6 Published: 2024-07-29 10:39:19 CAT
Yasuwe: 87


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-yahagaritse-ibikorwa-byose-bitari-ibya-siporo-kuri-sitade-nyuma-yigitaramo-cyapfiriyemo--abantu-9.php