Rubavu: Guverineri yahaye umurongo ikibazo cy’ingutu cyari kimaze imyaka 15 cyarananiranye.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yahaye umurongo ufatika ikibazo cy’abaturage cyari kimaze imyaka 15 cyarananiranye. Ni muri gahunda yo kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage.
Hari muri gahunda isanzwe yo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage, yabereye mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gasiza, umudugudu wa Mashinga, akarere ka Rubavu, mu kibaya kiri ku rubibi rw’u Rwanda na Congo Kinshasa, kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024.
Abatuye muri iyi santere ya Busasamana basabye Guverineri Mushya w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura kubakemurira ikibazo bamaranye imyaka irenga 15 bafite ndetse ngo icyo kibazo kiba intandaro yo kudatera imbere muri iyo santere ya Gasiza.
Harerimana Leo utuye mu isantere ya Busasamana yabwiye Guverineri ati ‘’Tumaze imyaka irenga 15 dutegereje ibyangombwa by’ubutaka ariko amaso yaheze mu kirere.’’
Akomeza agira ati ‘’Biratudindiza mu iterambere kubera ko hari serivisi nziza za Leta tudahabwa zirimo kudahabwa inguzanyo, ibyemezo byo kubaka no kuvugurura inzu zacu kubera ko nta byangobwa by’ubutaka tugira.’’
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, mu gusubiza iki kibazo yavuga ko ikibazo akizi kandi ko bari gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo hihutishwe serivisi hanakemurwa ibibazo nk’ibi by’ingutu by’abaturage.
Ati ‘’ Turi kwihutisha gutanga ndetse no kunoza serivisi z'abaturagebinyuze muri buri nzego bireba kugira ngo ibibazo by’ubutaka bw’abaturage bikemuke burundu.’’
Ashimangira ati ‘’Buri muturage wese ugaragaje ko afite ikibazo mu byangombwa bye hakwiye kwihutira kugikemura kugira ngo hafatwe umurongo ufatika bityo abaturage bose bagire uburenganzira buseseye ku mutungo wabo.
Iyi santere iherereye mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gasiza, umudugudu wa Mashinga, akarere ka Rubavu, mu kibaya kiri ku rubibi rw’u Rwanda na Congo Kinshasa.
Yanditswe na Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show