English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Musanze: Imihanda yangiritse yateje ikibazo n’igihombo ku baturage n'abagenda aka karere.

Mu Karere ka Musanze, hari imihanda itandukanye yagiye igira ikibazo cy’iyangirika, bigateza ibibazo ku baturage n'abakoresha izo nzira.

Dore imwe mu mihanda yangiritse ndetse n’ibibazo byagaragaye:

Uhanda wa Kamakara-Kabere: Abaturage bo muri aka gace bagaragaje ko umuhanda wa Kamakara-Kabere wangiritse, bigatuma ingendo zibagora.

Bifuza ko wakorwa neza kugira ngo ubashe kwakira ibinyabiziga byose.

Umuhanda Cyanika-Musanze: Uyu muhanda ukoreshwa cyane n'abakora ubucuruzi, ariko warangiritse ku buryo ibinogo byawugize bigatuma imodoka zitagishobora kuwunyuramo neza.

Abakoresha uyu muhanda basaba ko wakorwa bundi bushya kugira ngo ubashe kwakira ibinyabiziga byose.

Umuhanda Remera-Gashaki: Uyu muhanda nawo warangiritse, bigatuma abaturage bagorwa no kuwukoresha. Bifuza ko wakorwa neza, hakabaho kaburimbo, kugira ngo ingendo zoroherwe.

Hari kandi n’umuhanda wa kaburimbo INES- Rushubi wangiritse utaramara n’umwaka: Abakoresha uyu muhanda, bavuga ko batewe ipfunwe n’impungenge, kubera umuhanda bubakiwe kuri ubu ukaba waratangiye kwangirika, utamaze kabiri, bakaba bifuza ko wasubirwamo.

Uwahawe amazina ya Nsengimana Eric wo mu Murenge wa Kinigi, Akagari ka Kampanga, Akarere ka Musanze we ngo asanga uyu muhanda barawuhangitse.

Ati “Uyu muhanda hashize umwaka umwe bawubatse dutangira kuwukoresha ariko wahise utangira kumenagurika, ibintu twe dusanga barawuhangitse, none se wigeze ubona kaburimbo inyurwaho imodoka igihe cy’amezi 3 ukaba utangiye kwangirika, ibi bintu bikwiye kwitabwaho bakaza bagatangira gusana cyangwa bakareba ubwoko bw’ibikoresho baba barakoresheje bigomba kuba bidafite uburambe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwanyirigira Clariseati ‘’Ni byo koko uriya muhanda bigaragara ko watangiye kugenda wangirika kandi mu gihe gito, gusa icyo nakubwira ni uko imirimo yo kuwubaka ikomeje, kandi nta n’ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) yari yawumurikira Akarere kuko ni bo barimo kuwubaka ubwo rero n’ibijyanye na dodane bizaganirwaho, turimo kubikurikirana.”

Iyi mihanda iri mu Karere ka Musanze ikeneye kwitabwaho kugira ngo itange serivisi nziza ku baturage n'abakoresha izo nzira.

 



Izindi nkuru wasoma

Ikibazo cy’imyuka mibi: Icyogajuru cy’ikigo cya SpaceX cyashwanyukiye mu kirere.

Burera: Kuki abaturage bagikoresha amazi mabi y’ikiyaga kandi baregerejwe amazi meza?

Musanze: Imihanda yangiritse yateje ikibazo n’igihombo ku baturage n'abagenda aka karere.

RIB yataye muri yombi abayobozi b’akarere ka Rutsiro bakekwaho kunyunyuza imitsi y’abaturage.

CAF Champions League: Abakinnyi ba Pyramids FC bagiriye ikibazo gikomeye mu ndege.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-13 15:43:12 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Musanze-Imihanda-yangiritse-yateje-ikibazo-nigihombo-ku-baturage-nabagenda-aka-karere.php