English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nubwo yatsinzwe ariko Arsenal iracyari ikipe yanjye -Perezida Paul Kagame

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yatangajeko nubwo ikipe ya Arsenal yasezerewe  muri 1/4 cya UEFA Champions League ikiri ikipe akunda cyane  ariko aboneraho kwifuriza insinzi ikipe ya Bayern yasezereye Arsenal.

Ibi byatangajwe na Perezida Paul Kagame abinyijije kuri X nyuma y'umukino wo kwishyura wahuje amakipe ya Arsenal na Bayern kandi ayo makipe yose akaba afiyanye ubufatanye n'u Rwanda mu kwamamaza ibikorwa by'ubukerarugendo.

Ikipe ya Bayern yabonye igitego ku munota wa 63 gitsinzwe na Kimmichi maze bituma itsinda Arsenal 1-0 ihita inakomeza muri 1/2 cy'irangiza.

Ubwo uyu mukino warangiraga Perezida Paul Kagame yanditse ati"Nubwo bavuyemo baracyari ikipe yanjye."

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ni umufana ukomeye w'ikipe ya Arsenal nkuko nawe yagiye abyivugira kenshi doreko ajya ananyuzamo rimwe na rimwe akagera ku bibuga bitandukanye akajya kwihera ijisho imikino itandukanye iyi kipe iba iri gukinira ku mugane w'Uburayi.



Izindi nkuru wasoma

Nyuma y'imyaka 2 CECAFA Kagame Cup idakinwa igiye kongera gusubukurwa

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Dore umusaruro wavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Bassirou wa Senegal

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Senegal

Ubwo nabaga mfite imyaka 15 byasaga naho mfite imyaka 18 -Perezida Kagame



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-18 11:46:52 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nubwo-yatsinzwe-ariko-Arsenal-iracyari-ikipe-yanjye-Perezida-Paul-Kagame.php