English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ntibisanzwe:Yakoze jenoside ahungira mu mwobo none yavumbuwe awumazemo imyaka 23

Emmnauel Ntarindwa umugabo wo mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko akaba yari amaze imyaka 23 mu mwobo ariho yihishe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yatangaje ko uyu mugabo yafatanwe n'umugore witwa Mukamana Eugenie akaba ariwe wamucumbikiye iyo myaka yose.

Amakuru avuga ko Emmnauel Ntarindwa nyuma ya jenoside yahise ahungira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ariko aza kugaruka mu Rwanda mu 2001.

Akigera mu Rwanda Ntarindwa yagiye mu Karere ka Nyanza acumbikirwa na Mukamana bari baturanye mbere ya jenoside  ndetse nyuma ngo bombi baje kubyarana umwana.

RIB yakomeje ivuga ko Ntarindwa atigeze asohoka muri iyo nzu kuko yabaga muri uwo mwobo yacukuye none imyaka yari ishize ari 23.

Ubwo Emmnauel Ntarindwa  yabazwaga yiyemereye ko yakoze Jenoside kandi ko yishe benshi adashobora kwibuka umubare.

Ibyo byaha akekwaho yabikoreye mu cyahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu ubu ni mu Karere ka Nyanza Umurenge wa Busasamana.

Emmnauel Ntarindwa na Mukamana Eugenie bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe iperereza rigikomeje.

RIB yaburiye abantu ko badakwiye kuba bagihishira abakoze jenoside ko ahubwo ko bakwiye gutanga amakuru abakoze ibyaha bakabihanirwa.



Izindi nkuru wasoma

Gasabo:Hatoraguwe umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 20

Julian Assange uzwi cyane mu gutangaza amabanga y'abakomeye yasohotse muri gereza nyuma y'imyaka 6

Nyuma y'imyaka 24 Putin agiye gusura Koreya ya Ruguru- Amerika yagize ubwoba

Nyanza:Umusore afunzwe akekwaho gusambanya mubyara we w'imyaka 8

Rubavu:Umuryango HIHD wizihije imyaka 10 umaze ufasha abafite ubumuga bw'uruhu rwera



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-17 09:04:53 CAT
Yasuwe: 246


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NtibisanzweYakoze-jenoside-ahungira-mu-mwobo-none-yavumbuwe-awumazemo-imyaka-23.php