Ntibisanzwe:Yakoze jenoside ahungira mu mwobo none yavumbuwe awumazemo imyaka 23
Emmnauel Ntarindwa umugabo wo mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko akaba yari amaze imyaka 23 mu mwobo ariho yihishe.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yatangaje ko uyu mugabo yafatanwe n'umugore witwa Mukamana Eugenie akaba ariwe wamucumbikiye iyo myaka yose.
Amakuru avuga ko Emmnauel Ntarindwa nyuma ya jenoside yahise ahungira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ariko aza kugaruka mu Rwanda mu 2001.
Akigera mu Rwanda Ntarindwa yagiye mu Karere ka Nyanza acumbikirwa na Mukamana bari baturanye mbere ya jenoside ndetse nyuma ngo bombi baje kubyarana umwana.
RIB yakomeje ivuga ko Ntarindwa atigeze asohoka muri iyo nzu kuko yabaga muri uwo mwobo yacukuye none imyaka yari ishize ari 23.
Ubwo Emmnauel Ntarindwa yabazwaga yiyemereye ko yakoze Jenoside kandi ko yishe benshi adashobora kwibuka umubare.
Ibyo byaha akekwaho yabikoreye mu cyahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu ubu ni mu Karere ka Nyanza Umurenge wa Busasamana.
Emmnauel Ntarindwa na Mukamana Eugenie bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe iperereza rigikomeje.
RIB yaburiye abantu ko badakwiye kuba bagihishira abakoze jenoside ko ahubwo ko bakwiye gutanga amakuru abakoze ibyaha bakabihanirwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show