English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Umuryango HIHD wizihije imyaka 10 umaze ufasha abafite ubumuga bw'uruhu rwera

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena buri mwaka ku Isi yose ni umunsi Mpuzamahanga w'abafite ubumuga bw'uruhu rwera,  kuri iyi nshuro uwo munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti "imyaka icumi y'ubufatanye n'abafite ubumuga bw'uruhu rwera mu iterambere".

Mu mu Karere ka Rubavu uwo munsi wahuje abafatanyabikorwa b'umuryango wita ku bafite ubumuga bw'uruhu rwera  Hand in Hand For Development(HIHD) bo muri Rubavu,Rutsiro no Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho abafite ubumuga bw'uruhu rwera bakoze urugendo rw'ubukangurambaga bugamije kwibutsa abantu ko abafite ubumuga bw'uruhu rwera nabo ari abantu nk'abandi.

                                                                 Abafite ubumuga bw'uruhu rwera mu rugendo rw'ubukangurambaga

Umwe mu babyeyi bitabiriye uwo muhango witwa Sibokagaba Eriel ufite abana batatu  bafite ubwo bumuga ariko we akaba atabufite mu buryo bugaragara yavuze ko yishimira uburyo Leta imufasha kwita kuri abo bana ndetse no guhindura imyumvire y'abaturage bakamenya ko n'ababana nubwo bumuga ari abantu nk'abandi.

Ati"Ndashimira Leta yo ijya idufasha mu kubona ibyangombwa nkenerwa nk'ibirahure by'amaso,ingofero zibakingira izuba akarusho tukabonera hafi imiti ibarinda gufatwa na Kanseri kubera imirasire ityaye y'izuba."

Umwe mu banyeshuri bafite ubumuga bw'uruhu rwera akaba n'umuhanzi witwa Nezerwa Ukwishatse wiga muri East African University yatanze ubuhamya avuga ko byari bigoye cyane mu myaka yashize ubwo abantu bari bafite imyumvire iri hasi bibwira ko umuntu ufite ubwo bumuga nta kintu yakora nk'abandi.

Ati"Kwiga byabaga bigoye cyane nk'iyo wabaga uturuka mu muryango ukennye wasangaga baguca intege kandi wagera no ku ishuri ugasanga abandi banyeshuri ntibakwisanzuraho ahubwo bakaguheza ,ariko ubu byamaze guhinduka natwe dusigaye dufatwa nk'abandi."

Umuyobozi Mukuru w'umuryango Hand in Hand For Development Niyitegeka Patient , yavuze ko mu myaka 10 uyu muryango umaze ufasha abafite ubumuga bw'uruhu rwera bamaze kugera kuri byinshi bifuza nubwo urugendo rugikomeje

Ati"Mu myaka 10 tumaze twita ku bafite ubwo bumuga turishimira ko ubu abana bose bagiye mu mashuri ,tukaba difite abaririmbyi ndetse n'abandi bantu benshi bo mu ngeri zitandukanye gusa ni dukomeza gufatanya n'indi miryango nkuko mwabibonye tuzabasha kugera mu turere twose tw'igihugu."

                                                        Umuyobozi mukuru w'umuryango Rwanda Albinism Network(RAN) 

Elifick Uwimana uharagariye umuryango Rwanda Albinism Network(RAN) nawo wita ku bafite ubumuga bw'uruhu rwera nawe akaba umwe mu bafite ubwo bumuga yavuze ko ashimira Leta y'u Rwanda yakoze ibishoboka byose ikabonera abafite ubwo bumuga imiti kandi bagafatwa nk'abandi bantu mu muryango mugari.

Ati"Mu myaka icumi ishize turashimira Leta y'u Rwanda yo yabashije kumva amajwi y'abafite ubumuga bw'uruhu rwera nanjye ndimo kuko kera kugirango ubone amavuta yo gusiga ku ruhu byabaga bigoye kandi ahenze ,turashimira ko ubu asigaye atangirwa kuri Mituweli kandi akagera kuri bose."

James Mugume Umuyobozi wa Health Alert Organization(HAO),umwe mu miryango ifasha abafite ubumuga bw'uruhu rwera mu kuborohereza kubona ubuvuzi ndetse n'ibyangombwa nkenerwa birimo amavuta y'uruhu, yavuze ko uyu muryango ufite gahunda yo gusuzuma no kuvura abafite kanseri nyuma ya buri mezi atatu kugirango bakomeze bite kubafite ubwo bumuga.

                                               

Abaganga b'inzobere basuzuma kandi bakavura kanseri y'uruhu

Ati"Dufite abaganga b'inzobere bashinzwe kwita ku bafite ubumuga bw'uruhu kandi na n'ubu bari gukingira abafite ubwo bumuga uwo bigaragaye ko afite iyo kanseri agahita atangira gukurikiranwa  kandi tukaborohereza kubana amavuta yujuje ubuziranenge yo kwita ku ruhu rwabo.

Umuyobozi w'Akerere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Ishimwe Pacifique  yasabye abafite ubumuga bw'uruhu  kwitinyuka nabo bakamenya ko ari abantu nk'abandi kuko hari aho usanga bitinya.

Ati"Mbere wasangaga umuntu ufite ubwo bumuga bigoye kumubona ari mu bandi bantu,ariko ubu siko biri icyo tubasaba nuko nabo bakora imirimo ituma bajya ahagaragara bagakora bakiteza imbere kandi bagafasha n'abandi bagifite imyumvire mibi yo kwiheza ko ibyo bintu byamaze gucika." 

Abana bafite ubumuga bw'uruhu rwera bahawe ibikoresho by'ishuri n'ibindi byangombwa nkenerwa

Ishimwe Pacifique ari kumwe n'abandi bayobozi  batandukanye batanze ibikoresho by'ishuri ku banyeshuri babana n'ubumuga bw'uruhu rwera birimo inkweto, amakaramu, ingofero, ibirahure by'amaso ndetse n'ibikoresho by'isuku ku bakobwa batabona ubushobozi bwo kubyigurira ndetse buri wese ahabwa amavuta yo kwisiga yabugenewe.

Kugeza ubu umuryango Hand in Hand For Development ukorera mu turere twa Rubavu,Ritsiro,Burera na Ngororero ndetse ukaba ufite indi miryango iyifasha hamwe n'abandi bafatanyabikorwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu myaka 10 ishize uyu muryango umaze gufasha ababana n'ubumuga bw'uruhu rwera 120.

 



Izindi nkuru wasoma

Julian Assange uzwi cyane mu gutangaza amabanga y'abakomeye yasohotse muri gereza nyuma y'imyaka 6

Rwanda:Kuki Akato n’ihezwa bigikorerwa abafite virusi itera SIDA?

Mbappe yangiwe gukina yambaye Mask imufasha kurinda izuru

Nyuma y'imyaka 24 Putin agiye gusura Koreya ya Ruguru- Amerika yagize ubwoba

Nyanza:Umusore afunzwe akekwaho gusambanya mubyara we w'imyaka 8



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-13 11:27:02 CAT
Yasuwe: 146


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuUmuryango-HIHD-wizihije-imyaka-10-umaze-ufasha-abafite-ubumuga-bwuruhu-rwera.php