English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nshimiyimana Marc Govin wa Gasogi United yafunguwe nyuma yo guhanishwa igihano gisubitse.

Nshimiyimana Marc Govin usazwe ari myugariro wa Gasogi United,  yari akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’ubwambure bw’uwahoze ari umukunzi we yahanishijwe igihano cy’icyifungo cy’amezi atandatu asubitse mu gihe cy’imyaka itatu n’uko Igihe cya byanditse.

Uyu mu kinnyi yagejejwe  imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugirango aburane ibyaha ashinjwa, yitabye ubutabera  kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Ukwakira 2024.

Uru Rukiko rwahamije Nshimiyimana icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.

Rwamuhanishije igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw, ibihano byose bikaba bisubitswe mu gihe cy’imyaka itatu.

Yategetswe kandi Kwishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 10 Frw bitarenze amezi atanu.

Uyu mukinnyi yakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye ubwo yaramaze gutandukana n’uwo bakundanaga. Hari amafoto y’umukunzi we yafashe agaragaza ubwambure bwe, bamaze gutandukana akamukangisha kuyashyira hanze kugira ngo bagumane.

Nyuma yo kwanga ko bakomeza gukundana, ni uko Nshimiyimana yayakwirakwije mu rwego rwo kwihimura.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Byinshi mutamenye ku mugore witabiye Imana nyuma yo kurarana na Pasiteri i Nyaruguru

Impamvu y’ukuri itangaje yatumye Victoire afatwa n’ubushinjacyaha nyuma y’imyaka 7 arekuwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-14 17:45:17 CAT
Yasuwe: 245


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nshimiyimana-Marc-Govin-wa-Gasogi-United-yafunguwe-nyuma-yo-guhanishwa-igihano-gisubitse.php