English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nigeria:Ibyihebe byashimuse abanyeshuri 20 bigaga muri Kaminuza

Muri Nigeria, abanyeshuri 20 bigaga ubuvuzi muri Kaminuza ebyiri zitandukanye zo muri icyo gihugu, bashimuswe n’abantu bo mu mitwe yitwaza intwaro, ubwo bari mu rugendo mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’izo kaminuza ndetse na Polisi yemeza ko irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bashobore kubagarura vuba.

Mu itangazo ryasohowe n’urugaga rw’abanyeshuri biga ubuvuzi n’ibijyanye n’ubuzima bw’amenyo muri Nigeria (Fecamds), nk’uko bikubiye mu nkuru yatangajwe na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, rigira riti, “Tariki 17 Kanama 2024, mu masaha y’umugoroba, abanyamuryango bacu bagera kuri 20 barashimuswe, ubwo bari bagiye mu nama y’ihuriro ryacu iba buri mwaka ahitwa Enugu”.

Nk’uko byasobanuwe kandi Catherine Anene, ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage muri Leta ya Benue mu Burasirazuba bwa Nigeria, aho icyo gikorwa cyo gushimuta abo banyeshuri cyabereye, yavuze ko abanyeshuri umunani (8) bo muri Kaminuza ya Maiduguri (mu Majyaruguru ya Nigeria), baje kwihuza na bagenzi babo bo muri Kaminuza ya Jos, bakarara ijoro rimwe, mbere yo gutangira urugendo rwo kujya aho inama yagombaga kubera muri Leta ya Enugu, mu birometero 500 uvuye aho muri Kaminuza ya Jos.

Amakuru avuga ko aba banyeshuri bashimutiwe hafi y’Umujyi wa Otukpo, mu gihe bari basigaje ibirometero 150 kugira ngo bagere aho i Enugu, uwo muhanda bakoresheje kandi ngo ukaba ukunze kurangwamo ibitero by’iterabwoba n’ibikorwa byo gushimuta abantu.

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ubuvuzi muri Nigeria (Nimsa), Fortune Olaye, yabwiye ibiro ntamakuru by’Abafaransa (AFP) ko “Muri rusange abashimuswe ari abanyeshuri 20 n’umuganga umwe wari kumwe nabo, kandi ko ababashimuse batangiye kugira ibyo basaba nk’ingurane kugira ngo bemere kubarekura”.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ya Nigeria, Olumuyiwa Adejobi, yavuze ko hahise hoherezwa abapolisi benshi n’ibikoresho, mu rwego rwo gufasha Polisi yo muri Leta ya Benue.

Guverineri wa Leta ya Benue Hyacinth Alia, we ngo yatanze itegeko ku nzego z’umutekano zose zikorera muri iyo Leta, kongera imbaraga mu bikorwa gushaka uko babohora abo banyeshuri.

Nigeria ni igihugu kimaze imyaka cyumvikanamo ibikorwa byo gushimuta abantu hagamijwe kwaka imiryango yabo ingurane mbere yo kubarekura, ibyo ngo bikaba biterwa ahanini n’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu rituma urubyiruko cyane cyane rwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Imibare y’abashimuswe bikamenyekana muri Nigeria, iragera ku 4777 guhera muri Gicurasi 2023 kugeza muri Mutarama 2024, ku butegetsi bwa Perezida Bola Ahmed Tinubu, nk’uko byemezwa n’inama y’ubutegetsi ya Nigeria mu bijyanye n’iperereza (SBM Intelligence).



Izindi nkuru wasoma

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango.

Kizza Besigye yashimutiwe muri Kenya, ajya gufungirwa muri kasho ya gisirikare muri Uganda.

Nyanza: Abagabo 3 bakekwaho gutemagura umugore w’umucuruzi batawe muri yombi.

DNA Test zagaragaje ko Vinicius Jr akomoka mu bisekuru byo muri Afurika.

Kamonyi: Operasiyo idasazwe yasize 8 batawe muri yombi barimo n’itsinda ry’ibihazi.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-19 15:39:23 CAT
Yasuwe: 88


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NigeriaIbyihebe-byashimuse-abanyeshuri-20-bigaga-muri-Kaminuza.php