English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nigeria: Abaturage 147 bahiye barakongoka mu mpanuka y'iturika ry’ikamyo yaritwaye lisansi.

Iri turika ry’ikamyo ryisasiye abaturage 147, mugihe abarenga 50 bakomeretse bikabije,  iyi modoka yari yikoreye  lisansi yaturikiye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria muri Leta ya Jigawa.

Polisi yo muri Leta ya Jigawa yatangaje ko nyuma y'aho iyi kamyo ikoze impanuka, abantu bihutiye kujya kuyivoma ari nabwo hahise hatangira gufatwa n’inkongi y'umuriro, maze barashya barakongoka.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ubutabazi muri Leta ya Jigawa, Haruna Mairiga yavuze ko abapfuye ari 147, abarenga 97 bakaba bahiye barakongoka nk'uko yabibwiye ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika, The associated Press.

Fidelis Mbah akaba umunyamakuru wa Al Jazeera, yagize ati “Abaturage bo mu midugudu ikikije aho ngaho bihutiye kujya aho impanuka yabereye ngo bavome lisansi yo kugurisha cyangwa gukoresha nyuma y’iminota mike bakiri muri icyo gikorwa byahise biturika bihitana abari aho.”

Inzego za polisi n’abashinzwe ubutabazi bavuze ko nibura abantu 50 bakomeretse bajyanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Ringim na Hadejia ngo bavurwe.

Amavidewo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga umuriro ugurumana n’imyotsi myinshi ndetse n’imirambo yuzuye aho hantu.

Igihugu cya Nigeria gikunze kwibasirwa n'impanuka ziterwa n'ikamyo za lisansi zikora impanuka, abantu bakihutira kujya kuyivoma.

Mu kwezi gushize, abantu 47 baguye mu iturika ry'ikamyo ya essence yagonganye n'indi muri Leta ya Niger.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Goma: Umubano udasanzwe urimo gushyirwaho hagati yabaturage n’abasirikare ukomeje kujya mbere.

Nigeria: Abaturage 147 bahiye barakongoka mu mpanuka y'iturika ry’ikamyo yaritwaye lisansi.

Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’imyaka 4 y’amavuko.

Nyagatare: Yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwiba no kwica amatungo y’abaturage.

Biracyari umuzigo uremereye akarere ka Ngororero n’abaturage kubera ikibazo cy’imihanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-17 11:24:41 CAT
Yasuwe: 20


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nigeria-Abaturage-147-bahiye-barakongoka-mu-mpanuka-yiturika-ryikamyo-yaritwaye-lisansi.php