English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

EFECO LTD yakanguriye abaturage  kugabanya iyangirika ry'ibiribwa. 

Sosiyete izobereye mu kubungabunga ibidukikije EFECO LTD iri kumwe ku nkunga y'umufatanyabikorwa FAO batangiye ubukangurambaga mu baturage bo mu Karere ka Rubavu kuri gahunda yo kugabanya iyangirika ry'ibiribwa no kubyaza umusaruro ibyangiritse havamo ibindi bintu byakwinjiza amafaranga.

Ni ibikorwa byatangiye hahugurwa inzego z'ibanze zizagira uruhare muri uyu mushinga nyuma bagera mu masoko atandukanye kandi birakomeje.

Aho Sosiyete EFECO LTD ku nkunga y'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa FAO ku bufatanye na Leta y'u Rwanda byatangiriye Kigali, Musanze hakaba hari hatahiwe Rubavu nk'imijyi yunganira Kigali iteye imbere.

Abakozi b'uyu mushinga ufite intego zo kugabanya iyangirika ry'ibiribwa, kubyaza umusaruro ibyangiritse, no gukoresha neza amazi bari kumwe n'inzego zo mu karere ka Rubavu zikora mu ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi no kubungabunga ibidukikije bazengurutse mu masoko atandukanye bakangurira abaturage uko ibiribwa bikwiye gufatwa.

Maniriho Jean D'Amour umukozi ushinzwe gahunda muri EFECO LTD avuga ko bateguye ubu bukangurambaga nyuma yo kubona ko ingano y'imyanda ikomoka ku biribwa ikomeza kwiyongera kandi hari abakeneye ibyo kurya bigapfa ubusa, ndetse n'ibyangijwe ntibibyazwe umusaruro nkuko bikwiye bikaba intandaro y'igihombo ku muturage n'igihugu.

Agira ati: ‘’Turi mu bukangurambaga nkubu mu isoko rya Gisenyi honyine batubwiye ko ku munsi hangirika imbuto ibiro birenga 100 ku munsi ni byinshi cyane, ubwo n'ibindi birangirika harimo ibirayi, imboga, ibitoki n'ibindi turimo kwereka abaturage cyane abacuruzi uko bagabanya iryo yangirika kuko bibashyira mu bihombo ariko na bike byangiritse bikabyazwa umusaruro urugero hakorwamo ifumbire."

Avuga ko ubukangurambaga batangiye buzagera hose no mu baturage kuburyo hazavuga ba Rwiyemezamirimo benshi babyaza umusaruro iyo myanda mike izaba iboneka.

 Umwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Gisenyi yavuze ko imyanda ikomeza kuba nyinshi cyane nko mu mbuto, ibirayi n'ibindi biribwa aho baramutse bigishijwe uko bayigabanya byabungura.

Agira ati: ‘’Ibiribwa byangirika hano ni byinshi, ahanini nko ku mbuto usanga yangirika iva aho twaguze byagera na hano ugasanga biri kubona usanga ari igihombo.

Kugira ngo bigabanyuke nuko ubukangurambaga bukorwa kuva ku basarura kugera ku badutwarira natwe tukigishwa nk'abacuruzi."

Bimwe mu bibazo nk'abacuruzi bagaragaza bituma bimwe mu biribwa byangirika harimo kuba hari n'ibisarurwa biteze neza bigatuma babitwara bidakuze birangirika.

Murangwabagabo Jean Claude umuyobozi w'ishami ry'Ubuhinzi n'ubworozi no kubungabunga ibidukikije mu karere ka Rubavu yavuze ko ubu bukangurambaga buziye igihe aho bizabafasha kugera kuri buri muntu wese akigishwa.

Ku bijyanye n'abasarura ibiribwa biteze yavuze ko bagiye gukomeza kwigisha abahinzi kuko byaba intandaro yo kwangika kw'ibiribwa.

Agira ati: ‘’Turashima uyu mushinga birakwiye ko ibiribwa byangirika bigabanuka noneho n'ibyabonetse bikabyazwa umusaruro urimo amafumbire n'ibindi bizaduha ubudahangarwa mu kwihaza no kugura ifumbire idufasha mu buhinzi bwacu."

Uyu muyobozi asaba ko mu rwego rwo kugabanya ibiribwa byangirika abafatanyabikorwa baziga ku buryo bwo gutanga inkunga y'imodoka zabugenewe zitwara umusaruro ndetse n'ububiko bufasha abacuruzi.

Biteganyijwe ko mu rwego rwo kurushaho kugera ku baturage abacuruzi bose b'ibiribwa bagomba kwigishwa ndetse n'abaturage bakagerwaho binyuze mu biganiro bibahuza n'abantu benshi.

Iyi gahunda yo kugabanya iyangirika ry'ibiribwa no gutunganya ibyagaragaye irakorerwa mu turere twunganira Kigali harimo Musanze na Rubavu na Kigali aho byatangiriye.

Ubusanzwe muri iyi mijyi uhasanga ibimoteri bimenywamo imyanda cyane ikomoka ku biribwa aho hagenda hamwe na hamwe hashirwaho uburyo bwo gutandukanya ibora n'itabora kugira ibyazwe umusaruro cyane ko hari sosiyete zitwara ibishingwe zikorera ku masezerano.

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

SACCO zo mu Ntara y’Iburengerazuba zirasabwa kuba umusemburo w’iterambere ry’abaturage.

EFECO LTD yakanguriye abaturage kugabanya iyangirika ry'ibiribwa.

Goma mu bwoba: Imirwano i Sake yongera guhungabanya umutekano w’abaturage.

Imirwano irakataje mu nkengero za Goma: Abaturage bahangayikishijwe n’umutekano muke bafite.

Burera: Ibibazo by’abaturage bahura n’ingaruka z’umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-24 10:10:54 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/EFECO-LTD-yakanguriye-abaturage--kugabanya-iyangirika-ryibiribwa.php