English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ni nde ukwiye kwitwa Umwami w’Ishyamba: Intare cyangwa Ingwe?

Mu mico itandukanye ku isi, intare yamamaye cyane nk’“Umwami w’Ishyamba,’’  igihangange cy’ubutwari, imbaraga, n’icyubahiro.

Uko ibaho mu matsinda (prides), aho umuyobozi w’itsinda aba ashinzwe kurinda no kuyobora izindi ntare, byatumye ifatwa nk’inyamaswa y’ubuyobozi budasanzwe. Imbaraga zayo zo kuba hamwe n’izindi, ububasha bwayo bwo kuyobora itsinda, ndetse n’ijwi ryayo ry’ubukana (urwamo rwa rugi rwumvikana muri kilometero zirenga eshanu) byatumye ishimwa cyane mu mico itandukanye.

Icyakora, si kenshi intare iboneka mu mashyamba kuko ikunze kubaho mu nyuzi z’ibyatsi byo muri Afurika.

Intare benshi bazi nk’umwami w’ishyamba ni inyamaswa y’inkazi ikunda kuba ahantu hari umukenke, ikigereranyo kigaragaza ko iy’ingabo ipima ibiro 180 na ho iy’ingore ikagira ibiro 130. Intare yigeze kubaho ifite ibiro byinshi yari ifite ibiro 375. Iyi nyamaswa kandi ishobora kugendera ku mvuduko wa kilometero 81 mu isaha imwe, urusaku rwayo igihe itontoma rushobora kumvikana ku birometero 8 uvuye aho iba iri.

Intare y’ingabo biroroshye cyane kuyimenya kubera ubwoya bwinshi (Umugara) buzwi nka (manes) iba ifite ahagana ku ijosi, ndetse intare zifite ubu bwoya busa n’ubwijimye zikurura intare z’ingore cyane.

Intare zo muri Afrika zikunda kurya inyamaswa zisa naho ari ndende urugero ni nk’imparage, impongo n’izindi. Intare y’ingore ikenera kurya ibiro 5 by’inyama ku munsi na ho iy’ingabo ikarya ibiro 7 by’inyama cyangwa birenga ku munsi.

Intare z’ingore nizo zifite umwihariko wo guhiga cyane ugereranyije n’iz’ingabo. Ikindi gitangaje ku ntare ni uko zikubye inshuro 6 umuntu ku kubasha kumenya ahari urumuri ari byo bituma bitazigora guhiga mu gihe cy’ijoro.

Intare kandi zimara hagati y’amasaha 16 na 20 ziruhuka mu gihe cy’amanywa, kubera ko zigira imvubura z’ibyuya nke ni cyo gituma zibungabunga imbaraga zazo mu gihe cy’amanywa ziruhuka bihagije kugira ngo zize kubona imbaraga zihagije mu gihe cy’ijoro kuko ari bwo haba hari amafu.

Intare y’ingabo igira uburebure bw’ubutambicye buri hagati ya centimetero 184 na 208 na ho ku ngore ni hagati ya centimetero 160 na 184. Zikaba zitagira ubuzima buramba kubera ko zirya inyama cyane ari cyo kimwe no ku bantu, iyo bakunda kurya inyama cyane bituma basaza vuba.

Ku rundi ruhande, ingwe ifite ubushobozi buhambaye bwo kubaho yonyine mu mashyamba ya Aziya. Izwiho imbaraga ziruta iz’intare, ndetse ikagira ubuhanga bwo guhiga byihuse kandi mu ibanga rikomeye.

Ingwe ni inyamaswa igira ubuhanga buhanitse mu kwihisha, dore ko zo zinashobora kuba mu duce bigaragara ko izindi ndyanyama nini bibarizwa mu muryango umwe zashizemo. Hari aho usanga ingwe ziba kandi haba abantu gusa zikagira uko zihaba ndetse zikabihisha bigakunda, aha twavugamo nko mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya ndetse n’indi mijyi imwe n’imwe yo muri Afurika, mu Buhinde ingwe hari aho usanga zikora nijoro zishakisha imbwa zibihomora.

Ingwe y’ingabo yakuze neza ishobora gupima ibiro bigera kuri 60, ikagira igihagararo kireshya na santimetero 65 uhereye ku ntugu.

Ingore ikuze neza akenshi iba ari ntoya kuburyo usanga ari nka bitatu bya kane byingabo ikuze neza, kuko usanga zifite nk’ibiro 40 zigapima santimetero 50 zigihagararo, ufatiye ku intugu.

Ugereranyije na za Jaguari, Puma na za Tigeri, ingwe usanga zifite umubyimba utandukanye bitewe naho ziba ndetse nibyo kurya zihabona. Muri rusange ingwe ziba ahantu hafunguye, zikunze kuba nini ugereranyije n’iziba mu mashyamba.

Imiterere y’ingwe, kuba ishobora guhangana n’amashyamba y’imijimiko, ndetse n’imibereho yayo yihariye ituma iba inyamaswa y’igikundiro, ku buryo hari ababona ko ari yo ikwiye kwitwa umwami w’ishyamba mu buryo bw’ukuri.

Ibi byerekana ko icyubahiro cy’umwami w’ishyamba giterwa n’icyo umuntu afata nk’ingenzi. Intare ishimwa kubera uburyo iba icyitegererezo cy’ubuyobozi n’imbaraga mu matsinda.

Ingwe nayo yihagararaho ku giti cyayo, ikerekana ko ubushobozi bwo kubaho neza mu mashyamba bwayo bwayo bushobora kuyihesha icyubahiro gikomeye.

Ese ni nde koko ukwiye kuba umwami w’ishyamba? Intare y’ubuyobozi cyangwa ingwe y’ubwigenge n’imbaraga z’umwihariko?

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Agiye kugaruka mu muziki: Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga Songella ni muntu ki?

Leta ya Congo yemeje urupfu rwa Général-Major Chirumwami, ishimangira ko igomba kumuhorera.

Ni nde ukwiye kwitwa Umwami w’Ishyamba: Intare cyangwa Ingwe?

Ese ni nde ukwiye kwitwa icyihebe mu Burasirazuba bwa Congo? M23 cyangwa FARDC yivanze na FDLR?

Sobanukirwa n’amateka atazigera asibangana y’Umwami Musinga umaze imyaka 80 atanze.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-23 10:49:17 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ni-nde-ukwiye-kwitwa-Umwami-wIshyamba-Intare-cyangwa-Ingwe.php