English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Agiye kugaruka mu muziki: Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga Songella ni muntu ki?  

Ni kenshi uzasanga abantu bicaye hamwe baganira, impaka zikaba nyinshi ku mupira, politiki n’ibindi, ariko hari ibyo badashobora kunaniranwaho—Songella ni umwe muri byo.

Uyu mukobwa witwa Uwonkunda Solange amazina yahawe n’ababyeyi, ariko benshi bamuzi ku izina rye ry’ubuhanzi, Songella. Ntawe ukibaza impamvu iri zina ryamamaye, kuko yigaruriye imitima y’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga no ku rubuga rwa YouTube.

Songella, uretse kuba afite impano idasanzwe yo kuririmba, ni umwe mu batunganya ibikurura imbaga ku mbuga nkoranyambaga. Akunzwe cyane mu bijyanye no gukora vlogs, aho asangiza abakunzi be ubuzima bwe bwa buri munsi, ingendo n’ibindi biteye amatsiko abinyujije mu mashusho.

Ibyo avuga n'ibyo akora bisakara mu buryo bwihuse, bigatuma urubyiruko rwinshi rumwigana.

Nta gushidikanya ko ubwiza bwa Songella ari kimwe mu bimuranga. Nubwo bavuga ko "ubwiza buri mu maso areba," byagorana kubona utakwemera ko uyu mwali afite ubwiza buhebuje. N'iyo waba ukeneye igisobanuro, gufata akanya ukareba amafoto ye birahagije kugira ngo wumve impamvu yigaruriye imitima ya benshi.

Nubwo ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ari byo ahugiyemo cyane muri iyi minsi, amakuru meza ku bakunzi be ni uko Songella agiye kugaruka mu muziki.

Uyu muhanzi w’impano idasanzwe ateganya gushyira hanze ibihangano bishya vuba aha, akomeze gutanga ibyishimo ku bakunzi be.

Ku bijyanye n’amavuko, biragoye kumenya byinshi ku buzima bwe bwite, ariko amakuru Ijambo.net yabashije kubona avuga ko Songella yizihiza isabukuru ye buri wa 7 Mutarama.

Mu gihe abafana be bari baramenyereye ibihangano bye by’ubuhanzi, ubu barishimira ko bagiye kongera kumva ijwi rye ryiza mu ndirimbo nshya. Kandi nubwo yibanda ku gukora content anyuza ku muyoboro we wa YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga, kugaruka mu muziki ni intambwe nshya izatuma akomeza guhagarara gitwari mu ruhando rw’abahanzi.



Izindi nkuru wasoma

Agiye kugaruka mu muziki: Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga Songella ni muntu ki?

Yambariye urugamba: AFC/M23 yamaganye ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu i Bukavu.

Abacanshuro banyuranye barwaniraga ku ruhande rwa FARDC bagiye gutaha banyuze mu Rwanda.

Umuhanzi Da Rest uzwi mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, agiye gukora ubukwe.

Tems Agiye Gutaramira i Kigali: Igitaramo Cya "Born in the Wild World Tour’’.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-12 09:55:18 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Agiye-kugaruka-mu-muziki-Umwamikazi-wimbuga-nkoranyambaga-Songella-ni-muntu-ki--.php