English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngororero: Abakoresha gare ya Kabaya bari kubogoza.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko babangamiwe na gare yabo ya Kabaya, itajyanye n’igihe kuko iyo imvura iguye batabona aho kugama ndetse n’izuba ryava ntibabone aho kuryikinga.

Dusengimana Jean Marie Vianney utuye ku Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Gatega, mu Murenge wa Hindiro, mu Karere ka Ngororero yavuze ko gare ya Kabaya yakubakwa kuko babona itajyanye n’igihe, cyane ko ibanyagiza.

Ati: “Iyo tuhagiye mu gihe cy’imvura turanyagirwa, igihe cy’izuba nabwo rikaducanaho. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha bakayubaka igasa neza kimwe n’izindi gare.”

Undi muturage witwa Mukarushema yavuze ko kuba idasakaye bibangamye, kuko iyo imvura iguye banyagirwa.

Ati: “Kuba gare itubakiye birabangamye, ujya gutega imvura yagwa ugasanga ari ikibazo ukabura aho wugama naho mu zuba burya wabona aho wikinga. Batubwira ko babizi, icyo kibazo kizakemurwa, ariko hagati aha amaso yaheze mu kirere. Iyo umuntu agiye gutega, imvura niba iguye ntashobora kubona aho yicara yisanzuye, umuntu ajya mu nzu z’ubucuruzi zihari ugasanga nabyo biratubangamiye.”

Umuyozozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Patrick Uwihoreye yavuze ko abaturage bashonje bahishiwe ko kuyubaka birimo kuganirwaho n’umufatanyabikorwa, gare izubakwa bidatinze.

Yagize ati: “Ku bijyanye no kubaka gare ya Kabaya tugiye kuyubaka ku bufatanye n’umufatanyabikorwa, Leta igira uruhare rwayo n’umufatanyabikorwa, kuri ubu rero   twaramubonye turi kunoza imikorere n’imikoranire mu gihe cya vuba gare izaba yatangiye, abaturage babe biteguye kuko bashonje bahishiwe.”

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi: Operasiyo idasazwe yasize 8 batawe muri yombi barimo n’itsinda ry’ibihazi.

Karongi: Meya n’abambari be 14 bo mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi beretswe imiryango isohoka.

Ngororero: Abakoresha gare ya Kabaya bari kubogoza.

Ngororero: Umwarimu yapfuye urupfu rutunguranye.

Abapfumu kabuhariwe: Bari gutakambira ubutitsa ibigirwamana masaba intsinzi kuri Kamala Harris.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-09 19:02:45 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ngororero-Abakoresha-gare-ya-Kabaya-bari-kubogoza.php