English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Neymar akeneye miliyoni 7£ ngo agure ikirwa cya Japão kiri muri Brésil.

Neymar ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu  ya Brésil  akaba ari na rutahizamu wa Al-Hilal muri Arabie Saoudite.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al-Hilal muri Kanama 2023 nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain yari amazemo imyaka itandatu.

Uyu mukinnyi ubu agiye kugura ikirwa gifite agaciro ka miliyoni 7£, uyavunje mu manyarwanda agera kuri miliyari 12,4 Frw, iki kirwa kikaba giherereye muri Brésil.

Ikirwa cya Japão gifite hegitare 2,4, kikaba kiri hafi y’icyambu cy’umujyi wa Angra dos Reis mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Rio de Janeiro.

Aho kiri mu gace gaherereyemo ibindi birwa 365, gusa iki kirwa cyo cyirihariye kubera ko gifite inkengero zigizwe n’umucanga utuma benshi bahakunda.

Nyiri iki kirwa akomoka muri Canada, yishimiye ubusabe bwa Neymar wemeye kurenza miliyoni 3£ ku giciro yifuzaga kugira ngo birusheho kwihuta mu igirwa rya kino kirwa.

Iyo uri ku kibuga k’indege  cya Rio de Janeiro ugafata rutemikirere bigusaba iminota 35 kugirango ugere neza ku kirwa.



Izindi nkuru wasoma

Neymar akeneye miliyoni 7£ ngo agure ikirwa cya Japão kiri muri Brésil.

Rubavu: Hamuriswe umushinga wa RDDP II witezweho guteza imbere ubworozi bw’inka.

Israel imaze kwivugana abasirikare ba Hezbollah babarirwa muri 250.

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari muri Lesotho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-06 10:08:40 CAT
Yasuwe: 6


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Neymar-akeneye-miliyoni-7-ngo-agure-ikirwa-cya-Japo-kiri-muri-Brsil.php