Neymar akeneye miliyoni 7£ ngo agure ikirwa cya Japão kiri muri Brésil.
Neymar ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Brésil akaba ari na rutahizamu wa Al-Hilal muri Arabie Saoudite.
Uyu mukinnyi w’imyaka 32, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al-Hilal muri Kanama 2023 nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain yari amazemo imyaka itandatu.
Uyu mukinnyi ubu agiye kugura ikirwa gifite agaciro ka miliyoni 7£, uyavunje mu manyarwanda agera kuri miliyari 12,4 Frw, iki kirwa kikaba giherereye muri Brésil.
Ikirwa cya Japão gifite hegitare 2,4, kikaba kiri hafi y’icyambu cy’umujyi wa Angra dos Reis mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Rio de Janeiro.
Aho kiri mu gace gaherereyemo ibindi birwa 365, gusa iki kirwa cyo cyirihariye kubera ko gifite inkengero zigizwe n’umucanga utuma benshi bahakunda.
Nyiri iki kirwa akomoka muri Canada, yishimiye ubusabe bwa Neymar wemeye kurenza miliyoni 3£ ku giciro yifuzaga kugira ngo birusheho kwihuta mu igirwa rya kino kirwa.
Iyo uri ku kibuga k’indege cya Rio de Janeiro ugafata rutemikirere bigusaba iminota 35 kugirango ugere neza ku kirwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show