Ndabakunda nubwo ibihe bihinduka! - Ayabonga yahaye ubutumwa bukakaye Aba-Rayon
Umutoza wa Rayon Sports wongerera imbaraga abakinnyi, Ayabonga Lebitsa yahaye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo gusoza shampiyona.
Ni ubutumwa uyu mutoza ukomoka muri Afurika y'epfo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025.
Ayabonga Lebitsa yashimiye abakunzi ba Rayon Sports uko babanya n'ikipe muri rusange ndetse yemeza ko bizahora mu mutwe we kuko atazabyibagirwa.
Yagize ati "Ndashimira cyane abafana ba GIKUNDIRO mwese mwabanye nanjye hamwe n’ikipe yanjye mu bihe byose, ibyiza n’ibibi. Icyo mwankoreye sinzacyibagirwa habe na rimwe."
Uyu mutoza muri ubu butumwa burebure yanavuze ko uyu mwaka w'imikino wari urimo ibigeragezo byinshi ariko abizeza kuzagarukana imbaraga nyinshi mu mwaka utaha nyuma yo ku ruhuka.
Yagize ati ''Uyu mwaka w’imikino wari wuzuyemo ibigeragezo, ntiwari woroshye na gato, ariko twakoze ibyo dushoboye byose. Ni igihe cyo kuruhuka, tukongera imbaraga no kwitekerezaho neza kugirango tuzagaruke dufite imbaraga nyinshi, dukomeye kurusha uko twari tumeze muri uyu mwaka."
Ayabonga Lebitsa yasoje avuga ko Imana ari yo yonyine izi ibiri imbere ariko yibutsa abakunzi ba Rayon Sports ko abakunda nubwo ibihe bihinduka.
Yagize ati " Ni Imana yonyine izi ibiri imbere yacu, ariko icyo mukwiye kumenya ni uko mbakunda cyane, kabone n'ubwo ibihe bihinduka. Nkunda GIKUNDIRO."
Ayabonga Lebitsa aheruka kugaruka muri Rayon Sports nyuma yo gusaba kongezwa amafaranga bigasa n'ibitumye ashwana n'ubuyobozi ariko bakaza kugirana ibiganiro, akagaruka.
Uyu mutoza asoje amasezerano yari afitanye na Rayon Sports ndetse yerekeje iwabo muri Afurika y'epfo mu birumuhuko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show