English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

`Natunguwe no kubona idarapo ry'u Rwanda nkigerayo!`, Bruce Melodie.

Nyuma yo kuva mu mahanga aho yakoreye ibitaramo bitandukanye Bruce Melodie avuga ko Hari byinshi yungutse.

Ibi yabitangarije kuri tereviziyo y'u Rwanda aho yari umutumirwa muri gahunda y'amakuru.

Yatangaje ko bakigerayo bahise bahera muri Norvège aho batangiye bakora umuhanda mbere y'ibitaro.

Uyu muhanzi kandi yari yajyanye na Masamba Intore aho bageze mu bihigu bitandukanye aho bahereye muri Suède bakurikizaho i Bruxelles muri Belgique. Mu bindi bihigu bataramiyemo harimo Germany, France aho bagiye basura abanyarwanda n'inshuti zabo.

Abajijwe ku bijyanye n'uko iyo abahanzi bagiye hanze baririmva ikinyarwanda.

Bruce Melodie yagize ati: "Iyo numvise umuntu aririmba mu kinyarwanda mpita numva ko ari umunyarwanda ndetse bivuze ikintu kinini.

Yongeyeho ko hanze y' u Rwanda yahakuye experience, ndetse yatunguwe no kubona abanyarwanda baba ahantu hose. Yatangaje kandi ko  abashoramari bashatse bashora imari no mu mahanga kuko hari abanyarwanda kandi bakunda iby'iwabo.

Uyu muhanzi kandi uri mu bakunzwe cyane haba mu Rwanda no hanze avuga ko inama igiye kubera mu Rwanda bazungukiramo byinshi.

Yatangaje ko biteguye gukomeza kugaragaza neza isura y'u Rwanda binyuze mu gukora ibitaramo n' ibihangano basanzwe bategura.

Itahiwacu Bruce wamenyekanye mu muziki nka Bruce Melodie ni umunyarwanda uzwi cyane mu kwandika indirimbo akaba yaratsindiye igihembo cya Primus Guma Guma Superstar seasons 8. yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Katerina, Katapilla, Nyoola n'izindi.



Izindi nkuru wasoma

Icyatumye u Rwanda rwikura mu mubano n’u Bubiligi n’icyakorwa ngo usubireho - Nduhungirehe

Iseswa ry’umubano wa dipolomasi: Igishya u Rwanda rwatangarije Ababiligi

Ndasaba amahoro arambye n’u Rwanda - Perezida Tshisekedi nyuma yoguhura na Kagame

Ingabo za Nigeria zashimye uburyo u Rwanda rwigisha aboherezwa mu butumwa bw'Amahoro

U Rwanda rwasobanuye impavu zifatika amashuri y’Ababiligi azakomeza gukora



Author: Imanizabayo Jeannette Published: 2022-06-19 21:00:37 CAT
Yasuwe: 624


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Natunguwe-no-kubona-idarapo-ryu-Rwanda-nkigerayo-Bruce-Melodie.php