Israel yivuganye komanda ukomeye w'umutwe wa Hezbollah
Israel ivuga ko yishe komanda wo ku rwego rwo hejuru wa Hezbollah, nyuma yo kugaba igitero cyo mu kirere mu gace k'Amajyepfo ko mu nkengero y'umurwa mukuru Beirut wa Liban.
Igisirikare cya Israel kivuga ko Fuad Shukr yari agambiriwe mu gitero cyo "kwica hashingiwe ku makuru y'ubutasi bwa Israel".
Hezbollah ntiremeza urupfu rwe ariko ivuga ko Shukr yari ari mu nyubako ubwo icyo gitera cyagabwaga.
Abategetsi ba Israel bavuga ko Shukr ari we wateguye igitero cya rokete cyo ku wa gatandatu mu gace kigaruriwe na Israel ka Golan Heights cyiciwemo abantu 12, biganjemo abana. Hezbollah yahakanye ivuga ko nta ruhare yagize muri icyo gitero.
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatatu, Hezbollah yavuze ko ibyasenyutse bikirimo gukurwa aho kuri iyo nyubako i Dahiyeh indiri y'uwo mutwe witwaje intwaro uvuga ko ugitegereje kumenya "uko byagenze" kuri we.
Mbere yaho ku wa kabiri, abategetsi babiri batatangajwe amazina bo muri Israel babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko nubwo Israel ishaka kubabaza Hezbollah, idashaka gushora Liban mu ntambara yeruye.
Igisirikare cya Israel (IDF) nyuma cyavuze ko nta yandi mabwiriza mashya azabaho ku Banya-Israel ajyanye no kureba aho bikinga, byumvikanisha ko IDF itateganyaga ko Hezbollah yahita yihorera ako kanya cyangwa ikagaba igitero gikomeye.
Impande zombi zizi ikiguzi cy'intambara yeruye, ishobora gutuma Iran yinjira mu ntambara mu gushyigikira umutwe wa Hezbollah ikoresha wo muri Liban.
Hezbollah ishyigikiye Hamas yafunguye urugamba ruto rwa kabiri mu majyaruguru ya Israel, ndetse kuva icyo gihe impande zombi, Israel na Hezbollah, zakomeje guhangana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show