English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

NESA yatangaje uko ingendo z’abanyeshuri ziteganyijwe ubwo bazaba batangiye gusubira mu rugo.

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi n’ibigo by’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu rugo mu kirihuko, guhera tariki 19 Ukuboza 2024.

Iyi gahunda yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, igaragaza ko izi ngendo zizatangira tariki 19 Ukuboza 2024, ikazatangirira ku banyeshuri biga mu bigo by’amashuri yo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uwo munsi kandi, hazakorwa ingendo z’abanyeshuri biga mu Bigo by’amashuri byo mu Turere twa Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, naho mu Ntara y’Iburengerazuba, hatahe abiga mu bigo by’amashuri byo mu Karere Ngororero, ndetse no mu Turere twa Musanze na Burera mu Ntara y’Iburasirazuba, no mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni mu gihe ku munsi wa nyuma w’izi ngendo, tariki 22 Ukuboza 2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, hatahe kandi abiga mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, ndetse n’abiga mu Bigo by’amashuri byo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Amashuri arasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu ngo zabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

Ababyeyi bafite abanyeshuri banyura mu mujyi wa Kigali barasabwa kugurira abana amakarita y’urugendo akoreswa mu ma Bisi atwara abagenzi.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo abanyeshuri bahagurukira Kigali n’abandi banyura Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo zibajyana mu byerekezo by’aho bataha.

Nyuma ya saa 15hoo z’amanywa Sitade izaba ifunze, nta munyeshuri wemerewe kuza nyuma y’ayo masaha yavuzwe haruguru.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Rutikanga yatangaje ko Drone zatangiye gutahura ibyaha.

Dore ibibazo 8 byugarije akarere ka Ngororero bituma kadatera imbere ahubwo kagahora inyuma.

Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atazongera gukoresha urubuga rwa X.

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyahanuye indege ya Ukraine, cyinivugana ingabo 410.



Author: Nsengimana Donatien Published: 2024-12-11 16:05:28 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NESA-yatangaje-uko-ingendo-zabanyeshuri-ziteganyijwe-ubwo-bazaba-batangiye-gusubira-mu-rugo.php