NEC yagaragaje ko 90% by’ahazakorerwa amatora mu gihugu ibikorwa byo kuhategura byararangiye
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yagaragaje ko 90% by’ahazakorerwa amatora hirya no hino mu gihugu, ibikorwa byo kuhategura byararangiye.
Hasigaye iminsi ine ngo Abanyarwanda bitabire amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, aho bazatorera, ibyumba by’itora birimo gutunganywa, bisigwa amarangi, guharura inzira no gukora amasuku ku bibuga. Abaturage abo bavuga ko biteguye neza aya matora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yagaragaje ko imyiteguro ku byumba by’itora igeze ku kigero cya 90%.
NEC igaragaza ko site z’amatora ari 2591 zirimo 2433 hano imbere mu gihugu n’izindi 158 zizifashihwa n’abanyarwanda bari mu mahanga.
Abanyarwanda bari mu mahanga bazatora ku itariki 14 mu gihe abari hano mu Rwanda bazatora ku itariki 15 z’uku kwezi kwa Karindwi.
Mu Rwanda amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'abadepite ateganijwe hagati ya tariki ya 14-15 Nyakanga,icyo gikorwa cyizabimburwa n'Abanyarwanda bazatorera hanze y'igihugu tariki ya 14 Nyakanga ndetse n'Abanyarwanda baba imbere mu gihugu tariki ya 15 Nyakanga 2024
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show